Victoria Beckham ku nshuro ya mbere yavuze ku bihe bigoye yanyuzemo n'agahinda yatewe n'umugabo we David Beckham ubwo yamucaga inyuma, ndetse ahishura ko yaragiye kumwaka gatanya.
Victoria Calorine Beckham, umuhanzikazi akaba n'umuhanzi w'imideli wamamaye cyane ubwo yabaga mu itsinda rya 'Spice Girls' ndetse akaza kurushaho kwamamara ubwo yarushingaga na David Beckham wahoze ari umukinnyi w'umupira ukomeye ku mugabane w'Uburayi.
Nyuma y'igihe kirekire urugo rwa David Beckham na Victoria Beckham ruvugwaho byinshi cyane ibijyanye n'uko uyu mugabo yakunze kujya aca inyuma Victoria, kuri ubu uyu mugore yashyize agira icyo abivugaho ndetse anagaruka cyane ku byabaye mu 2003 bigaca igikuba mu itangazamakuru ry'imyidagaduro.
Muri filime mbarankuru ya David Beckham, umugore we Victoria yahishuriyemo agahinda yagize ubwo yamenyaga ko yamuciye inyuma
Muri filime mbarankuru ku buzima bwa David Beckham iri kunyura kuri Netflix yitwa 'Beckham' aho umuryango we uri kugaragaza ibihe byiza n'ibibi wanyuzemo, niho Victoria Beckham yatangaje uko byamugendekeye ubwo byamenyekanaga ko umugabo we yamuciye inyuma akaryamana n'abanyamideli bwazwi mu Bwongereza barimo Rebecca Loss na Sarah Marbeck.
Victoria Beckham yagize ati: ''Mu 2003 murabyibuka ahantu hose amakuru y'uko umugabo wanjye yaryamanye na Rebecca na Sarah yakwiriye ahantu hose. Ikintu cyambabazaga cyane n'uko aba banyamideli bazengurukaga mu itangazamakuru batanga ubuhamya bw'ibyabaye banashyira hanze amafoto yabo bari kumwe na David. Ibi byarangoraga cyane kubibona kuburyo nasabye inshuti n'umuryango wanjye kutongera gusoma ibinyamakuru kugeza igihe birangira''.
Victoria Beckham avuga ko yagize agahinda kenshi katumaga adashaka no kurya
Yakomeje agira ati: ''Muri ibyo bihe nakiraga ubutumwa bwinshi n'abantu benshi bampamagara bambaza uko meze. Mu byukuri nababwiraga ko nkomeye kandi ibyabaye nabyakiriye gusa nabaga ndikubeshya. Narimfite agahinda kenshi mu mutima, kurya sinabishakaga, kujya mu bwogero cyangwa gukora ikintu kindi cyose cyo kwiyitaho byari byarananiye. Agahinda katumye mara n'igihe ntakora kuko nangaga kujya mu ruhame ngo batambaza uko meze cyangwa ngo itangazamakuru rimbone''.
Victoria Beckham uri mubahanzi b'imideli bakomeye mu Bwongereza, yakomeje avuga ati: ''Hari igihe cyageze numva ngiye kumwaka gatanya gusa David yabwiraga ko atazongera. Turabizi twese umugabo waguciye inyuma ntarekeraho gusa David yakomeje kunyereka impinduka bituma gatanya nyihagarika mbifashijwemo na 'Marriage Therapy' twitabiriye mu 2004''.
Yahishuye kandi ko yaragiye kwaka gatanya David Beckham nyuma akisubiraho
Yavuze ko nyamara nubwo inkuru zabiciye za David Beckham amuca inyuma mu 2003, nyamara ngo uyu mugabo ubwo yakiniraga ikipe ya Real Madrid yakunze kurangwa n'ubuhehesi dore ko Victoria we n'abana babaga mu Bwongereza batabonanaga kenshi. Victoria yasoje avuga ko kuba umugabo we yaramuciye inyuma bikamutera agahinda gakomeye, bitamubujije kumuha amahirwe ya kabiri ngo yikosore bongere babane neza.
PageSix yatangaje ko iyi ari inshuro ya mbere uyu mugore yavuga ku bijyanye no gucibwa inyuma na David Beckham kuko mu myaka yashize uyu mugabo ubwe niwe wabivugagaho mu gihe Victoria yari yaranze kubivugaho. Iyi couple y'ibyamamare kandi mu 2020 yashyizwe ku rutonde rw'ingo 20 z'abasitari bendaga gusenyerwa n'ubuhehesi.
Ni ubwa mbere Victoria avuze kubyo yanyuzemo ubwo David Beckham yamucaga inyuma
Victoria Beckham w'imyaka 49 y'amavuko yarushinze na David Beckham w'imyaka 48 mu 1999. Urugo rwabo rwakunze kugarukwaho cyane mu itangazamakuru bitewe n'ibikorwa bya David. Magingo aya baracyarikumwe ndetse bamaze kubyarana abana bane (4).
TANGA IGITECYEREZO