Kigali

Visit Rwanda: DETT ikomeje kuba igisubizo ku mwana w'umukobwa no ku bakuriye ku muhanda-AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:6/10/2023 11:28
0


Diane Eco Tour and Travel (DETT) ni Kompanyi ikora ibijyanye n'ubukerarugendo, ikaba izwiho kuzamura impano zikurura ba mukerarugendo. Izo mpano zikomeje guhindura ubuzima bw'abana b'abakobwa n'abana bo ku mihanda.



DETT ubusanzwe ibarizwa i Remera ku Cyamitsingi. N'ubwo ibarizwa i Remera, ibikorwa byayo bizenguruka ibihugu bitandukanye nka Tanzaniya, Kenya, Uganda na Zanzibar. Yiyemeje gukemura ibibazo by'abashomeri badafite akazi cyane cyane abifitemo impano zifasha ba mukerarugendo. 

DETT kandi yo yisanga cyane muri Community Based Tourism (CBT) aho yerekanira ibikorwa byerekeranye n'umuco w'u Rwanda muri sosiyete yiswe "Uruyange rw'Umuco Community based Tourism". 

Niyo community imaze gukemura ibibazo by'abana bo ku muhanda ndetse n'abakobwa, binyuze mu mpano zitandukanye bafite. Ibi bikaba bikomeje kubabera igisubizo kuko batangiye kubona umusaruro uva mu mpano zabo zari zarapfukiranywe.

Ubusanzwe muri DETT, abo bana baba bereka ba mukerarugendo imbyino za kinyarwanda, uko ikawa yakarangwaga hataraza ibyuma by'abazungu, ndetse banasobanura imiti ya kinyarwanda.

Uruyange rw'umuco community Best Tourism, ahanini usanga bagira inzu ikorerwamo umuziki, n'inzu yerekanirwamo Ibihangano Byakozwe n'abo bana, byerekwa ba mukerarugendo. 

Uyobora DETT, ntabwo amafaranga yinjijwe n'abo bana ayibikira ku mufuka we, ahubwo asigara muri community kugira ngo babashe kwiteza imbere. 

Iyo community igizwe n'igitsina Gore cyane, kuko intego ya DETT ni ukuzamura umugore mu cyanya cy'ubukerarugendo kuko bimaze kugaragara ko abakobwa benshi bataritinyuka.

Umuyobozi wa DETT, ubwo yaganiraga na InyaRwanda yagize ati: "Iyo Community nkorana nayo, baba mu kigo bita Les Enfants de Dieu. Icyo kigo cyahoze gifasha abana baturutse mu mihanda.  Guverinoma y'u Rwanda yasanze nta mpamvu y'uko abana baguma mu bigo, ihitamo kubashakira ingo zo kubamo ngo nabo bagire imiryango. 

"Baje kuza ndababwira ko ese mufite ibintu byo kubyina, ndagira ngo mbateze imbere tubishyire mu Bukerarugendo. Ubwo nabo baranyegereye, bansaba ko nabafasha kumenyekana bibaye ngombwa. N'ubwo bagiye mu miryango, bamwe muri bo baracyakennye, abandi ni abaturutse mu mihanda, ariko impano zabo zari zigomba kubagaburira. 

"Naje kubafata, bwa bubyinnyi bwabo bwari bwaraheze hasi budafite ubumurika, nabasezeranyije ko mu gihe nabonye abakerarugendo nshobora kuzana abo bana bakabyina. Abo bana nahise mbigisha no kwerekana ibintu bya kinyarwanda, uburyo bakaranga ikawa, uko imiti yavuraga kera, guteka kinyarwanda, n'ibindi byinshi bakora maze abakerarugendo bakabisura. 

Ubwo Amafaranga avuye mu byo abo bana bakoze tuyashyira muri Community kugira ngo abafashe kubatunga. Mfite igitekerezo cy'uko mu turere two muri Kigali, buri karere nzashingamo community nimbona ubushobozi. Kuri ubu ndi gutekereza kuyibanza i Mageragere. 

Ni muri ubwo buryo nakoranye n'abana bitwa Uruyange rw'umuco, njye nahise mbita Uruyange rw'Umuco Community Best Tourism. Nasanze ari abana bafite umurava ndetse no gukunda ibyo bakora, kuko baritozaga ariko badafite uwo babyinira. 

Ni abana bari bamaze imyaka myinshi bitoza ariko ntawo kubyinira bafite. Urwo rukundo bari bafitiye ukubyina, rwatumye nshaka gukorana nabo kugira ngo nabo mbateze imbere. Uretse kuba abo bana bafite impano yo kubyina, banakina n'imikino njyarugamba harimo nka Korobasi n'indi itandukanye, ku buryo nta rungu ryica ubasuye.

Intego yacu ni guteza imbere urubyiruko no guhanga udushya. Gusa icyo maze kubona ni uko abakobwa mu bukerarugendo batari bitinyuka. Kuri iyo mpamvu abakobwa nabemereye amahugurwa ku buntu, ku buryo uyarangije aba afite icyo yakwimarira mu cyanya cy'ubukerarugendo".


Diane Eco Tour and Travel ikomeje kubyaza umusaruro impano zitandukanye, itibagiwe no kugoboka ba nyirazo 


Ubukerarugendo bukomeje gutera imbere mu Rwanda 




Kubyina ni bimwe mu bimurikirwa bwa Mukerarugendo muri Diane Eco Tour and Travel 




Inyamaswa zitandukanye ziri mu zikurura ba mukerarugendo mu Rwanda



Abana bo mu Uruyange rw'Umuco Community Based Tourism batemberana na ba mukerarugendo babamurikira imico itandukanye ya kinyarwanda 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND