RFL
Kigali

Filime yakinnyemo Nkusi Arthur, Se na Malaika Uwamahoro ihataniye ibihembo 8 muri AMA Awards

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/09/2023 13:16
0


Filime yitwa “Fight Like a Girl” yakinnyemo abarimo umunyarwenya Nkusi Arthur, Se Mazimpaka Jones Kennedy na Malaika Uwamahoro ihataniye ibihembo umunani mu bihembo bizwi nka “Africa Movie Academy Awards (AMA Awards)”, bizatangwa ku wa 29 Ukwakira 2023 i Lagos muri Nigeria.



Iyi filime yatunganyijwe kandi iyoborwa na Matthew Leutwyler igaruka ku nkuru y’umugore w'umukongomanikazi wisanze akora mu birombe byo gucukura amabuye y’agaciro bitari byemewe n’amategeko, nyuma aza gucika abari baramufashe nk’umucakara atangira ubuzima bwo kuba umuteramakofi wabigize umwuga.

Ni filime ishingiye ku nkuru mpamo y’umugabo wagwije ibigwi mu mukino wa Boxing wamamaye nka Kibomango. Yakoresheje uyu mukino mu rwego rwo kwirengera no gutabara abandi bahuraga n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’umubare munini w’abagore wari mu buzima bubi.

Inkuru y’uyu mugabo wamamaye nka ‘Kibomango’ yatumye benshi mu bagore n’abagabo bo mu Burasirazuba bwa Repubukika Iharanira Demokarasi ya Congo bishyira hawe biga umukino wa ‘Boxing’ mu rwego rwo kwirengera igihe batewe n’abanzi.

Ni inkuru yakoze ku mutima Matthew Leutwler usanzwe utunganya filime yiyemeza kubakoraho inkuru. Icyo gihe yari mu Burasirazuba bwa Congo, aho yakoreraga ibikorwa bye abinyujije mu muryango yashinze utegamiye kuri Leta yise ‘We are Limitless’ wafashaga abanyeshuri n’abacitse ihohoterwa muri Congo, kandi hari bamwe mu banyeshuri bo mu Rwanda wafashaga mu mibereho n’uburezi.

Ibi bihembo byatangiye gutangwa mu 2005. Muri rusange, ni filime ishingiye kuri Sifa w’imyaka 19 y’amavuko ushimutwa n’abitwaje intwaro bakamujyana gukora mu birombe bicukurwamo amabuye y’agaciro. Nyuma y’imyaka ibiri abasha kubacika, aho amara iminsi itandatu mu mashyamba ya Congo ashaka inzira yamugeza mu Mujyi wa Goma kuhatangirira ubuzima bushya.    

Hari inyandiko zigaragaza ko hari ikigo cyafunguwe kitiriwe 'Kibamango' aho abagore n'abagaho bahurira bakiga umukino wa 'Boxing'.

Ikinyamakuru Francescatosarelli kivuga ko 'Kibamango' ari mu ngabo zakoze urugendo rwa 200Km zigana mu Mujyi wa Kinshasa za Laurent-Desire Kabila zigamije gukuraho ubutegetsi bwa Mobutu Sese Seko mu 1997.

Iyi ntambara yasize ijisho rye rivuyemo, nyuma aba intwari ya Congo binyuze mu mukino wa Boxing. Uyu mugabo mu 1977 yarwanye intambara arwanira AFDL ndetse na RCD-Gma. Akimara kugira ikibazo ijisho rye rikavamo, yahagaritse kujya mu ntambara, atangira ibikorwa byo kwigisha abakiri bato barimo abana bo ku muhanda umukino wa Boxing.

Umukinnyi wa filime Ama Qamata wakinnye muri iyi filime yitwa Safi ahatanye igikombe mu cyiciro cy'umukinnyi mwiza wa filime 'Best Actress in Leading Role’.

Iyi filime kandi ihataniye igikombe mu cyiciro 'Best Achievement in Screenplay', 'Best Achievement in editing', 'Best Achievement in Cinematography', 'Best Achievement in Soundtrack', 'Best Achievement in Production Design', 'Best Actress in Supporting Role' ndetse na 'Best Actor in a Supporting role'

Yakinnyemo Malaika Uwamahoro ukina yitwa Marcella. Uyu mugore asanzwe ari umukinnyi wa filime ukomeye wakinnye muri filime zirimo nka 'Notre Dame du Nil', 'Loveless Generation' yayobowe na Thomas Petkovzki, 'Shake Hand with the devil' n'izindi.

Iyi filime yakinnyemo kandi Clarck Ntambwe ukina yitwa Aisha. Uyu mukobwa ari mu bigishwe umukino wa 'Boxing' na Kibomango kuva afite imyaka 14 y'amavuko. Kuva icyo gihe yagiye yitabira amarushanwa anyuranye yatumye aca agahigo mu Majyaruguru y'Intara ya Kivu muri Congo.

Iyi filime igaragaramo kandi Nkusi Arthur washinze Arthur Nation. Ni umunyarwenya ubimazemo igihe kini ategura ibitaramo bya Seka Live. Arazwi cyane binanyuze muri filime zirimo nka 'Shooting Dogs', 'Operation Turquoise', 'Missing Pillars', 'Shake hands with the devil' n'izindi.

Bahali Ruth wahatanye muri Miss Rwanda 2022 ari mu bakinnye muri iyi filime. Uyu mukobwa aherutse kugira uruhare mu itegurwa ry'amashusho y'indirimbo  'Fou de Toi' ya Element, Ross Kana na Bruce Melodie.

Amaze kugaragara mu mikino inyuranye irimo iyo yakinnye mu iserukiramuco Ubumuntu Arts Festival, kandi yakinnye muri filime zirimo 'Left to tell', anakina mu mikino irimo 'Tarama Nige', 'Kwibohora 25', 'Cafe Litteraire' n'izindi.

Iyi filime kandi yakinnyemo Kennedy Mazimpaka wigaragaje cyane nyuma yo kugura uruhare muri filime '100 Days' yo mu 1998 yayobowe na Nick Hughez.

Yanagize uruhare muri filime 'Shooting Dogs' yo mu 2005 yayobowe na Michael Caton Jonez. Mu 2007,' Kennedy yakinnye muri filime 'Shake Hands with the devil' ya Roger Spottizwoode.

Ni umugabo w'ibigwi muri cinema y'u Rwanda, benshi bamwibuka nk'umwe mu batangije uburyo bwo gusobanura filime mu Kinyarwanda.

Nkusi Arthur utegura ibitaramo bya Seka Live ari mu bakinnye muri filime 'Fight Like a Girl ihataniye ibihembo
Malaika Uwamahoro ari mu bakinnyi bakomeye bakina inkuru ya Sifa w'imyaka 19 witoza umukino wa Boxing kugirango azarengere n'abandi bahura n'ihohoterwa
Mazimpaka Kennedy yakinnye muri iyi filime igaragaza uburyo 'Kibamango' yabaye urafatiro rw'ubuzima bwa benshi mu Majyaruguru ya Congo
Bahali Ruth witabiriye Miss Rwanda yakinnye muri iyi filime ishushanya uko Sifa yashatse ibisubizo mu bibazo byo gushimutwa yahuye nabyo

‘Kibomango’ mu 1977 yabaye umwe mu barwanyi barwanye ku ruhande rwa AFL ndetse na RCG- Goma mbere y’uko agira ikibazo cy’ijisho


Kibomango yaramamaye cyane mu mukino w’iteramakofe kandi yahesheje Igihugu ishema  

Kibomango afite abana batatu [Umuhungu n’abakobwa batatu] yabyaye ku bagore batandukanye

Kibomango yigishije urubyiruko rwinshi kwirwanaho binyuze mu mukino wa Boxing; yigishije abarimo Claude (20), Fabrice (18), Kibomango (35), Fabrice Jeff (17), Fabrice (18),  Eritie, Fikir, Amadi (15) [Uhereye ibumoso ujya iburyo]













TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND