Umuyobozi mukuru wa Gen-Z Comedy,Fally Merci ahishiye byinshi abakunzi be birimo n’ibyishimo binyuze mu mushinga yateguye wo gutoza abanyarwenya barenga 92.
Gen-Z Comedy ni igitaramo cy’abanyarwenya kiba
kabiri mu Kwezi kimaze kubaka izina.Cyatangiye cyitabirwa n’umubare mbarwa ariko bigeze aho abantu bitabira ari benshi bakabura aho bicara.
Fally Merci wakuze yibona mu ishusho yo gukina
umupira,byarangiraga no mu kibuga atera abakinnyi urwenya bigatuma avumbura ko
urwenya rwe rwamuhira kuruta gukina umupira.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Fally Merci yagarutse ku
gitekerezo cy’umushinga we n’intumbero ye mu gutoza abanyarwenya barenga 92.
Umunyarwenya Fally yavuze ko iki gitekerezo cyaje
muri Coviv19, agatangira kwitabira ibitaramo by’abanyarwenya byinshi, nyuma
yigira inama yo gukora ihuriro ry’abanyarwenya batozwa kinyamwuga,bagashakirwa
akazi bitewe n’impano zabo.
Ibitaramo bya Gen-Z Comedy byimuwe muri Mundi Center
nyuma y’ubwiyongere bw’abantu budasanzwe,byimurirwa muri Cump Kigali.Ku
ikubitiro salle ya Cump Kigali yahurijwemo aba banyarwenya n’abaje guseka no
kurahura ibyishimo,nayo yahise yuzura benshi barahagarara.
Umunyempano Fally yatangaje ko yahereye kuri bike afite
abibyaza umusaruro nyuma bigenda bikura,binyuze mu nama yahawe n’abanyarwenya
bagenzi be,atangira kwirwanaho biramuhira.
Uyu musore ukiri muto,yatanze umusanzu ku rubyiruko
mu guhanga umurimo binyuze mu mpano yabo bakiteza imbere.Abarenga 92 bari
gutozwa kugira baziteze imbere binyuze mu gutambutsa urwenya,bafashijwe na
Gen-Z Comedy.
Kuya 5 Ukwakira 2023 hateganijwe igitaramo cya Gen-Z
Comedy kizahuza abanyarwenya
batandukanye ndetse benshi bakisanzura ,bakishima,bakaruhuka dore ko benshi
baba bakeneye ibi bihe.
Byatangiye hitabirwa mbaga,bigeze aho bamwe baseka bahagaze
Fally Merci wakuze akina umupira,byarangiraga atera urwenya no mu kibuga
Gen-Z Comedy itumira abahanzi batandukanye ndetse n'abandi banyarwenya bakomeye mu Rwanda
TANGA IGITECYEREZO