Nyuma y'uko Asake atangaje ko yaretse umwuga wo kubyina agahitamo kuririmba kubera kurarikira amafaranga, Rema we yatangaje ko umuziki ataje awukurikiyemo amafaranga ahubwo ari impano ye ndetse no kuwukunda gusa.
Ubwo Asake yari mu kiganiro n'umunyamakuru kuri The Gossip, Asake yabajijwe impamvu yahisemo kuririmba akareka kubyina kandi bari bamuzi nk'umuhanga mu bintu byo kubyina cyane.
Mu gusubiza uyu munyamakuru, Asake yamubwiye ko aretse kubeshya ngo yigire nyoni nyinshi ngo n'urukundo cyangwa se ibindi bindi ahubwo we impamvu yashyize imbaraga nyinshi mu kuririmba ari uko mu kubyina atari gukuramo amafaranga yifuzaga.
Ubwo Rema yari mu kiganiro na Kortey EO, yavuze ko we atiyumva nka mugenzi we Asake ahubwo n'iyo ataza kubona amafaranga nk'ayo abona mu muziki yari gukomeza kwihiringa ndetse avuga ko ataje mu muziki kubera urukundo rw'amafaranga ahubwo we yashakaga gukora ibyo akunda.
Rema kandi yavuze ko hari igihe cyashize yajyaga ajya kuririmba ku buntu atari kubwo impamvu yo kubona amafaranga ahubwo we yashimishwaga no gukora ibyo akunda kandi afitiye impano.
Ibyo akunda yavugaga, byaje kumuhira nabyo biramukunda amenyekana ku isi hose ndetse atwara ibikombe bitandukanye ibyinshi yahawe kubera indirimbo Calm down nyuma yaje gusubiranamo na Selena Gomez.
Iyi ndirimbo Calm down yatumye Rema amenyekna cyane ku ruhando mpuzamahanga, iri kuri album Rave and Rosses Rema yashyize hanze mu mwaka wa 2022.
Iyi ndirimbo yamugize icyamamare imaze kwegukana ibihembo 4 n'ibindi bihembo 4 ihatanyemo magingo aya. Iyi ndirimbo yabashije guhatana mu byiciro 22 mu bihembo bitandukanye.
Asake yatangaje ko umuziki awukora kubera amafaranga ufite
N'ubwo Asake akora imiziki kandi igakundwa, avuga ko impano ye n'icyo akunda ari ukwibyinira
Rema yatangaje ko intego mu muziki we atari amafaranga kuko hari igihe kirekire cyashize atabona ayo mafaranga kandi akora umuziki
TANGA IGITECYEREZO