Urukundo rwa Burna Boy rwakomeje gufata indi ntera ubwo yatangaga isaha y'agatangaza y'agaciro ka miliyoni 96 z'ama-Naira, angana na Miliyoni 90 z'amanyarwanda (90,183,083.55).
Mu gihe bamwe biteguye umunsi w'abakundana witiriwe "Valentine", Burna Boy yatangiye kuwizihiza habura iminsi 7 ngo umunsi nyirizina ugere. Impano y'agatangaza igaragaza urukundo rwa Burna Boy, akaba yatanze isaha y'igiciro cyo hejuru kuri Chloe Bailey.
Umuririmbyi w'umunyamerika Chloe Bailey, akaba n'umukinnyi wa filime, yasesekaye mu gihugu cya Nigeria mu rwego rwo kwitegura no kwizihiza umunsi wa Valantine w'uyu mwaka hamwe n'umuhanzi wa Burna Boy, bivugwa ko urukundo rwabo ruri ahashyushye.
Nyuma yo gusura igihugu cya Nigeria, Chloe yagaragaye mu mashusho ku mbuga nkoranyambaga, ari mu birori byihariye byateguwe na Burna Boy.
Mu mashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga, Burna Boy uzwi cyane nka "African Giant", yagaragaye ari kumwe na Chloe n'inshuti zabo za hafi, bari kumwe mu birori byo gusangirira hamwe.
Byatangaje benshi ubwo impano idasanzwe ya yatangwaga na Burna Boy, isaha ifite agaciro gakomeye, ivugwa ko ifite agaciro ka miliyoni 92 z'ama-Naira. Iyi mpano y'agatangaza yavugishije benshi, bikongeza amakuru y'uko bashobora kuba bari mu rukundo.
Muri ibyo birori, Burna Boy na Chloe bagaragaye bafatanye agatoki ku kandi basangira ibyishimo, ibintu byongereye imyumvire y'abantu batari bacye bahamya ko aba bombi bakundana, gusa bombi nta n'umwe urabishyira ahagaragara.
Chloe Bailey, umuhanzikazi wahogoje Burna Boy
Burna Boy yishimanye n'umukunzi we mu ijoro ryo kuwa Kane
TANGA IGITECYEREZO