Kigali

Uncle Austin yahishuye uko we na The Ben baguranye indirimbo kuri Album ye- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/02/2025 11:24
0


Umuhanzi akaba n’umunyamakuru, Luwano Tosh wamamaye nka Uncle Austin, yatangaje ko mugenzi we Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben, bemeranyije kugurana indirimbo ‘Icyizere’ yumvikana kuri Album ye ‘Plenty Love’ aherutse gushyira ku isoko.



Uncle Austin na The Ben bubatse ubushuti bw’igihe kirekire, ku buryo bakoranye indirimbo nyinshi, ndetse hari n’izindi zikiri muri ‘Studio’ zitarajya hanze. Mu myaka irenga 15 buri umwe, ari mu muziki yagiye yumvikana avuga ko mugenzi we yamuciriye inzira, kandi ko afite ishimwe ku mutima we. 

Mu kiganiro na InyaRwanda, Uncle Austin yavuze ko ari kwitegura gushyira ku isoko Album ye ya Kane yitiriye umwana we ‘London’, kandi ko ibikorwa byo kuyikoraho bikomeje. 

Avuga ko byatumye ahitamo gutangira gushyira hanze indirimbo kugira ngo aticisha irungu abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange.

Uyu muhanzi avuga ko hari indirimbo ebyiri yakoranye na The Ben zirimo ‘Mon Coeur’ ndetse na ‘Icyizere’ baraganira, buri umwe afata imwe kugira ngo bose bibagirire akamaro.

Yavuze ko habayeho kugurana kuko ‘Mon Coeur’ ariyo yari kujya kuri Album ya The Ben, ariho The Ben ahitamo gufata indirimbo yitwa ‘Icyizere’ inumvikanamo ijwi ry’umuhanzikazi Favor.

Ati “Dufite indirimbo nyinshi twakoze. Ni imwe mu ndirimbo twakoze (Aravuga indirimbo ye ‘Mon Coeur’ ya The Ben na Lloav’). Ni indirimbo ubundi yagombaga kujya kuri Album yanjye, ariko kubera ko iya mbere twayisohoye ikajya iwanjye, urumva ko iya kabiri yagombaga kujya iwe. Byari ibintu twari twaraganiriyeho.”

Uncle Austin yavuze ko hari n’izindi ndirimbo yakoranye na The Ben ‘ku buryo uzajya gusohora Album ariwe uzajya uhitamo iyo atwara’. Ati “Uzatanga utundi.”

Yavuze ko uretse kuba yarakoranye indirimbo na The Ben, kuri Album ye yakunzeho indirimbo yitwa ‘Nana’, ‘Ni Forever’, ‘True Love’ n’izindi.

Uncle Austin yavuze ko mu myaka irenga 20 ari mu muziki, yashyigikiye cyane abahanzi kandi ‘ibyo nkora mbikora muri rusange’.

Avuga ati “Ntabwo indirimbo zabo ncuranga gusa kuri Radio cyangwa se nacuranze kuva cyera, hari n’abarimo Miss Jojo, Rafiki n’abandi, mba numva ntewe ishema no kugeza umuhanzi ku banyarwanda nabo bakumva impano numvise, bakemeza ko ari nziza.”

Uncle Austin ni umuhanzi w'inararibonye mu njyana ya Afrobeat akaba n'umunyamakuru ukorera kuri Kiss FM mu Rwanda. Yamamaye mu ndirimbo zitandukanye nka "Everything" na "Nzakwizirikaho".

Mu kazi ke k'itangazamakuru, Uncle Austin azwiho gufasha abahanzi bakizamuka no guteza imbere umuziki nyarwanda. Nubwo hari abibwira ko ashobora gusinyisha abahanzi muri label ye, yagaragaje ko adateganya gusinyisha umuhanzi Lloav, ahubwo ko azamufasha mu bundi buryo.

Uncle Austin yatangaje ko yemeranyine na The Ben kugurana indirimbo yashyize kuri Album ye
 Uncle Austin yavuze ko yahisemo indirimbo ‘Mon Coeur’, The Ben ahitamo indirimbo ‘Icyizere’ 

Uncle Austin yatanze ikiganiro mu gitaramo cya Gen-Z Comedy binyuze mu gace kazwi nka “Meet me Tonight”


Uncle Austin yaganiriye na Fally Merci utegura ibitaramo bya Gen-Z Comedy agaruka ku rugendo rwe rw’ubuzima n’urw’umuziki 

Ubwo Uncle Austin yari kumwe n’umunyamideli Franco Kabano ndetse na Alex Muyoboke wabaye umujyanama w’abahanzi banyuranye mu Rwanda 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’IKIGANIRO TWAGIRANYE NA UNCLE AUSTIN

"> 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO YA THE BEN NA LLOAV

  ">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND