RURA
Kigali

Nyuma ya Cindy na Sheebah Karungi, hakurikiyeho urugamba hagati ya Bebe Cool na Jose Chameleone

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:26/09/2023 17:48
0


Umuhanzi w'ubukombe muri Uganda, Bebe Cool yemeye urugamba (guhangana) hagati ye na mugenzi we Chameleone, nyuma y'uko umuyobozi witwa Tayebwa agaragaje ko yakwishima cyane aramutse abonye aba bombi bari mu ihangana nk'uko byagenze hagati ya Cindy na Sheebah Karungi.



Uyu muyobozi yagize ati: "Nakwishima cyane ndamutse mbonye aba bahanzi bakomeye cyane b'ubukombe mu muziki wa Uganda bari mu ihangana, nukuri umuntu uzagerageza kubitegura, nzamufasha byuzuye".

Bebe Cool nawe asubiza uyu muyobozi yagize ati" Nyakubahwa muyobozi nishimiye cyane ko mubonye ko hari icyo ihangana ryanjye na Chameleone ryamara, ndetse no kugaragaza ko bikenewe, ni icyubahiro.

Ku bagitangira, nagira ngo mbabwire ko njyewe, Jose Chameleone ndetse n'abandi bahanzi bakuru muri Uganda, twagerageje kubyaza inyungu umuziki wacu mu guteza imbere igihugu cyacu, gusa ariko kuri ubu noneho twakora ibirenze mu gihe Leta yacu idufashije".

Ku ruhande rwa Bebe Cool, yemera ko aba bahanzi bombi bafite amazina akomeye mu muziki wa Uganda ndetse agahamya ko urugamba rwabo ruzaba ikimenyetso gihamya neza ko Leta yabo ihora yifuza gushyigikira uruganda rwa muzika yabo ndetse n'abanyampano baho.

Ati" Njyewe na Chameleone turi amazina akomeye cyane, rero Leta nishyigikira guhangana hagati yanjye na Chameleon, bizagera kure cyane ndetse binatere ishyaka abana bakiri bato bashaka kujya mu myidagaduro no mu mikino. Ibihugu nka Tanzania na Afurika y'Epfo byatangije gahunda yo gufasha abanyamuziki kandi ubona ko bibafitiye akamaro".

Bebe Cool yiteguye guhangana na Chameleon

Uyu muhanzi akomeza atanga urugero ku gihugu cya Nigeria kandi gikataje bikomeye mu muziki mu kuyobora isi. Ati: "Reba nka Nigeria, ni igihugu gikomeye mu muziki wo ku isi, abakire bamwe bo muri Afurika ni abahanzi baturuka muri Nigeria, ibi nta yindi mpamvu ibitera ni ukubera ko Leta yabo yashyize imbaraga mu guteza imbere muzika n'impano z'aho".

Bebe Cool akomeza avuga ko yishimiye bikomeye kubona Leta yabo ishaka kubafasha mu bijyanye no guteza imbere umuziki wabo binyuze cyane cyane muri iri hangana riteganijwe hagati y'aba bahanzi babiri.

Bebe Cool avuga ko icyorezo cya Covid-19 cyakoze mu nkokora umuziki wa Uganda bitewe n'uko ibikorwa byinshi byahagaze, twavugamo nka Labels, n'ubundi ariko akemeza ko Leta yabo iramutse ibafashije ikabaha ubufasha bakongera kwegura umutwe. Avuga ko ibintu byakongera kugenda neza mu muziki wo muri Uganda.

Avuga ko ikintu kimubabaza ari ukubona batabasha kuzamura barumuna babo mu muziki kubera ubushobozi buke bujyanye ahanini n'amafaranga. Ati: "Twabwiwe inshuro nyinshi kureka umuziki kugira ngo dufashe barumuna bacu kuzamuka mu muziki, ariko rwose nta mafaranga ahari, nta kintu gishoboka, gukora indirimbo, kwamamaza ibikorwa by'umuhanzi, byose bisaba amafaranga kandi ntayo ubu twifitiye rwose".

Gusa yemeza ko iri rushanwa hagati ye na Chameleone rizazana amafaranga menshi ndetse rikaba ryanakurura ba mukerarugendo kuko avuga ko "dufite abafana impande zose muri Afurika, rero abo bose bazaza kutureba cyane ko dufite amazina akomeye, hanyuma badusigire amafaranga".

Uku guhangana kuje nyuma yo guhangana kwabaye hagati y'abahanzikazi babiri nabo bakomeye ku mugabane wa Afurika aribo Cindy na Sheebah Karungi, hakabura uhigika undi. Ariko hakenewe amafaranga kugira ngo hategurwe ihangana rizabera i Burayi nabwo mu buryo bwo kwegerana n'abafana babo.

Uyu muyobozi Tayebwa n'umufasha we Anita Rukundo bakaba bari bitabiriye iri hangana mu kwihera ijisho. Nyuma yo kubona uburyohe bwawo, niko guhitamo ko abandi bahanzi bakomeye muri Uganda nabo bahangana akabashyigikira.


Chameleone nawe ari mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki wo muri Uganda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND