RFL
Kigali

Bakomeje ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo! Abaramyi Peter na Vanessa nyuma yo kwibaruka imfura - VIDEO

Yanditswe na: Daniel HAVUGARUREMA
Taliki:25/09/2023 14:53
0


Umuryango w’Abaramyi Peter Habby n’Umufasha we Vanessa bashyize hanze indirimbo nshya “Ayuzuye Ihumure” nyuma yo kwibaruka imfura.



Aba baramyi bashyize hanze iyi ndirimbo “Ayuzuye Ihumure” nyuma y’amezi arenga abiri bibarutse imfura yabo y’umukobwa bise “Igabe Dolly Akiki Fiorella”

Iyo wumvishe ubutumwa bugize iyi ndirimbo usanga bwibanda mu gushishikariza abantu kutiheba ahubwo bagakomeza ibyiringiro byabo mu Mana.



Peter yabwiye InyaRwanda ko iyi ndirimbo basohoye igaruka ku buryo rimwe na rimwe bantu bajya biheba bagata icyizere cy’ubuzima, tukibwira ko ntacyo tuzageraho ariko ko Imana ihari kandi ivuga ngo duhumure.

Yagize ati “Ivuga uburyo twiheba tukibwira ko ntacyo tuzageraho ariko Imana, ikatubwira amagambo aduhumuriza ikanadukomeza tukagera kure.” 



Yakomeje avuga ko iyi ndirimbo yabo iri yakozwe ikanatunganywa n’umuhanga mu gukora amajwi y’indirimbo Mystique naho amashusho akaba agakorwaho na Analize Empire.



Uyu mugabo yahisemo kwitwa Haby Peter, naho umugore akoresha izina rya Vanessa [Haby Peter&Vanessa].

Ubu bamaze gusohora  indirimbo zirimo ‘Time Maker’, ‘Karuvari’ , ‘Ushimwe’, ‘Ntiyagusiga’, ‘Waranyibutse’, ‘Isezerano’ ndetse na ‘Amamara’.

Izi ndirimbo zabo ebyiri ‘Time Maker’ ndetse na ‘Karuvari’, zubakiye ku butumwa buvuga ko Imana ariyo mugenga w’igihe kandi ari nayo imenya gutera kw’imitima ‘yacu twe abari mu Isi twese, kandi ko kwizera Imana isaha yayo idahinduka’.

Haby Peter yabwiye InyaRwanda ko mu 2021 ari bwo yiyemeje gutangira urugendo rw’umuziki we, ari nabwo yashyiraga hanze indirimbo ya mbere yise ‘Ziruta urubanza’ abenshi bayizi ku izina rya ‘Imbabazi’.


Iyi ndirimbo ivuga ko imbabazi z’Imana zaruse urubanza rw’ibyaha, ‘tukaba abana mu rugo kwa Data wa Twese’. Peter aganira na InyaRwanda 

Ishingiye cyane ku Ijambo ry’Imana rivuga ngo ‘nujyana n'ukurega kuburanira ku mutware ugire umwete mukiri mu nzira wikiranure nawe usabe imbabazi, nazikugirira urubanza ruzakurwaho imbabazi zibe ziruse urubanza.”

Avuga ko gukora umuziki byaturutse ku kuba yarakuriye muri korali zitandukanye, aho byamufashije kumenya Imana byisumbuyeho no kuyikorera binyuze ‘mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana’.

Uyu muririmbyi avuga ko ku wa 1 Ukwakira 2022, aribwo yakoze ubukwe n’umukunzi we Niyomukesha Vanessa ari nabwo bahise bemeranya gukora umuziki bari kumwe.

Ati “Twahise twiyemeza gukomezanya umurimo wo kuvuga ubutumwa bwiza, biciye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.”

Akomeza ati “Ni igitekerezo cyaje nyuma yo kurushinga urugo, kandi twese twiyumvamo umuhamagaro wo gutanga ubutumwa buciye mu ndirimbo.”

Uyu muryango utuye mu Murenge wa Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo. Ni mu gihe indirimbo zabo zikorwa kandi zigatunganywa na Mystique Studio kwa Producer M-ISLA, ibafasha muri ‘Audio’ na Analiza Empire ibafasha muri Video.

Kanda hano urebe indirimbo “Ayuzuye Ihumure” y’Umuryango w’Abaramyi Peter na Vanessa
">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND