Kigali

Kizz Daniel yakumbuje ingaragu uko kubyara biryoha

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:24/09/2023 8:31
0


Kizz Daniel yatangaje ko kugira abana byatumye yiyumva ukundi kuntu kudasanzwe ndetse bimwongerera kugira impuhwe no gukunda akazi cyane.



Umuhanzi Oluwatobiloba Daniel Anidugbe usanzwe uririmba injyana ya Afrobeats, Pop na R&B uzwi ku mazina ya Kizz Daniel yatangaje ko kuba yaravuye mu cyiciro cy'ubusore akaba umugabo aricyo kintu cyiza cyamubayeho mu buzima bwe byatumye ahinduka cyane mu mico no mu myitwarire.

Ubwo yari mu kiganiro  Afrobeats Podcast na Adesope olajide, yavuze ko abana be bamuhinduye cyane ariko nanone akaba ashimira uwatumye aba umugabo akagira abo bana bamutera ishema iteka.

Kizz Daniel yagize ati "Kugira abana kuri njyewe byanyongereye ubumuntu kandi ndabyishimira cyane,nsigaye nsabana ndetse nkahuza n'abantu benshi kandi buri gihe mpora nifuza kuba umuntu mwiza."

Kizz Daniel yakomeje avuga ko kandi ikimushishikaje ari ugutoza abana be kuba abarwanyi ndetse no kubatoza kuba intore cyane nubwo bisa nkaho nyirarume wabo abashuka.

Kizz Daniel yagize ati "Ndimo mbatoza kuba indwanyi, mfite ukuboko gukomeye. nubwo nyirarume wabo agerageza kubangiza."

Ku wa 01 Gicurasi 2021 nibwo Kizz Daniel yatangaje ko yibarutse abana batatu aribo Jamal, Jalil na Jelani ariko mu gihe umuryango n'inshuti n'abavandimwe bari bakiri mu byishimo by'impanga eshatu, Jamal yaje kwitaba Imana amaze iminsi ine avutse.

Kuri ubu Kizz Daniel ni umugabo w'imyaka 29 hamwe n'abana 2 hakiyongeraho igikundiro n'igitinyiro muri Afurika dore ko uyu muhanzi kumutumira mu gitaramo kubera ukuntu akunzwe ugomba kumwishura arenga Miliyoni 200 Frw.

Kuba afite umuryango yitaho ndetse n'abana bo guhahira, ntabwo byigeze bimukoma mu nkokora kugira ngo adakomeza gukora akazi ke neza dore ko ku wa 03 Gashyantare 2023 yatangajwe n'urubuga rwa Audiomack nk'umuhanzi wumvishwe cyane kuri uru rubuga muri Afurika akaba yari kumwe na Asake ndetse na 1ucid.

Haciyeho ukwezi kumwe gusa Kizz Daniel asohoye album yise Maverick yagaragayeho abahanzi bakomeye nka Yemi Alade, Chike ndetse n'abandi batandukanye. Iyi album yise Maverick  ni album ye ya 5 kuva yatangira gukora umuziki mu mwaka wa 2014. 


Kizz Daniel yavuze ko kuba umubyeyi ari ikintu cyamuhinduye cyane mu buzima bwe.


Kizz Daniel asigaranye abana babiri nyuma y'uko uwa gatatu yitabye Imana nyuma y'iminsi 4 avutse.

Umva indirimbo Easy to love Kizz Daniel yakoranye na Chike ikaba iri kuri album ye ya gatanu yise Maverick.

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND