Kigali

Miss Muheto Divine yakoze impanuka Imana ikinga ukuboko

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:23/09/2023 14:05
1


Nyampinga w'u Rwanda 2022, Muheto Divine yakoze impanuka ubwo yari mu mudoka ye ariko Imana ikinga ukuboko.



Ni impanuka yabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Nzeri 2023, aho Miss Divine yakoze impanuka ariko Imana igakinga ukuboko akarokoka.

Iyi mpanuka yayikoreye ku Kimironko mu mujyi wa Kigali. Inzego z'umutekano zamugezeho vuba vuba ziramutabara.

Nk'uko bigaragara mu mashusho n'amafoto biri gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, imodoka yari arimo isa nk'iyari yagonze inzu.

Uretse imodoka yarimo yangiritse cyane, Nyampinga Divine we nawe yakomeretse ku buryo yahise ajyanwa kwa mu bitaro kuvuzwa hitwa "La Croix du Sud’ aho abantu benshi bakunze kuhita kwa Nyirinkwaya. Kuri ubu ari kwitabwaho n'abaganga.

Nshuti Muheto Divine yabaye Nyampinga w'u Rwanda 2022, ndetse kugeza na nubu akaba acyambaye ikamba mu gihe irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda ryabaye rihagaze, hakaba hataraboneka umusimbura.


Miss Divine yakoze impanuka 


Nyampinga Divine yakoze impanuka Imana ikinga ukuboko






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dusabe Eric 1 year ago
    Hashimwe imana yarinze muheto wacu Kandi twizeye y'uko Ari bumererwe neza asubire mukazi ke amahoro.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND