Umuzungukazi Brooke Bruk-Jackson watorewe kuba nyampinga w'igihugu cya Zimbabwe, yateje umwiryane mu baturage hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko atari akwiye iri kamba ry'ubwiza yahawe mu gihe abandi bavuga ko abavuga ibyo ari ivangura bifitemo.
Kuri uyu wa Gatandatu i Harare mu gihugu cya Zimbabwe ni bwo batoye ukwiye guhagararira abandi bakobwa muri iki gihugu haba mu bwiza ndetse no mu bwenge.
Umuzungukazi Brooke Bruk-Jackson niwe waje kwegukana iri kamba ry'ubwiza mu gihugu cya Zimbabwe ndetse ahita agira amahirwe yo kuzahagararira iki gihugu mu marushanwa ya Nyampinga w'isi ateganyijwe mu kuboza uyu mwaka mu gihugu cya El Salvadol.
Ubwo yamaraga gutorwa, yavuze ko yishimiye kuba atowe nk'umukobwa ukwiye guhagararira abandi kandi yiyemeza kuzaba umukozi w'abantu ndetse no kubavugira cyane cyane abakobwa ahagarariye.
UyuBrooke Bruk-Jackson yavukiye mu gihugu cya Zimbabwe aba ari naho yigira amashuri ye abanza ndetse n'ayisumbuye hanyuma ajya gukomereza kwiga kaminuza mu bwongereza.
Nyuma yo kuva mu Bwongereza, yagiye mu gihugu cya Afurika y'epfo hanyuma atangirwa kwiga ibijyanye n'ubwiza ndetse n'ubugeni ari nako abifatanya no kumurika imideri.
Nyuma yo kumva ko mu gihugu cya Zimbabwe bagiye gutora Zimbabwe universe, yahise aza ndetse ariyamamaza kugeza ubwo yaje kwenekera bagenzi be agakukana ikamba.
Nyuma y'uko atowe, abantu benshi bagaragaje kutanyurwa n'ibyavuye mu mwiherero abacamanza batangaje. abantubavuga ko habayeho kubera ndetse no gushaka gutonesha abafite uruhu rwera kubera ko nta kintu kizima Brooke arusha abandi bari bahanganye bose.
Bamwe mu mpamvu batanga, ni uko atakunze kuba muri iki gihugu cya Zimbabwe ndetse akaba yaragarutse nyuma ubwo yaje aje kwiyamamaza naho ubundi kaba yari asanzwe yituriye mu gihugu cya Afurika y'epfo.
Abamushyigikiye, bavuga ko uyu mukobwa aho yaba aba hose icyo yaba akora cyose bakwiye kumenya ko avuka kandi ari umwenegihugu muri Zimbabwe bityo buri wese akaba afite amahirwe angana n'ayundi mu bikorwa byose.
Kugeza ubu, Brooke nta kintu yari yatangaza kuri ibi biri kumuvugwaho ahubwo we yishimiye kuzahagararira igihugu cya Zimbabwe mu marushanwa ya nyampinga w'isi yose.
Brooke yateje urunturuntu mu gihugu cya Zimbabwe nyuma yo gutorerwa kuba Nyampinga w'iki gihugu
Brooke yavukiye mu gihugu cya Zimbabwe ndetse aba ari naho yigira amashuri abanza n'ayisumbuye
TANGA IGITECYEREZO