RFL
Kigali

Umuhungu wa Ali Bongo n'inkoramutima ze batawe muri yombi

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:21/09/2023 8:42
0


Ubushinjacyaha mu gihugu cya Gabon bwatangaje ko umuhungu wa Ali Bongo n'inkoramutima ze batawe muri yombi.




Umuhungu w'uwahoze ari Perezida wa Gabon witwa Noureddin Bongo Valentin n'abandi bantu bivugwa ko ari  inkoramutima ze, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Ubushinjacyaha bwatangaje ko  batawe muri yombi bashinjwa ibyaha bya ruswa n'ubuhemu.

Umushinjacyaha Mukuru mu Gihugu cya Gabon yatangaje ko abantu barimo uwo muhungu wa Ali Bongo wayoboye Gabon kuva mu 2009 asimbuye Se Omar Bongo kugeza tariki 30 Kanama 2023, batawe muri yombi.

Umuhungu wa Ali Bongo na bagenzi bivugwa ko bagize uruhare mu byaha bya ruswa no kwiba amajwi mu matora y'umukuru w'Igihugu yabaye tariki ya 26 Kanama 26 Kanama 2023.

Ibinyamakuru bitandukanye bivuga Abasirikare bahiritse umutegetsi bwa Ali Bongo nyuma yo kumenya ko yatangaje ko yatsinze amatora kandi harabayeho uburinganya kugira ngo ayatsinde.


Ivomo: AFP 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND