Umusore ukorera ibikorwa byo kumurika imideli mu Murenge wa Musha mu Karere ka Rwamagana, avuga ko kwitabira irushanwa rya Supra Model bizatuma urubyiruko rwo mu cyaro rutinyuka kumurika imideli.
Munana Marara Kelly, ni umusore ufite imyaka 21 w'umunyamideli utuye mu Murenge wa Musha mu karere ka Rwamagana ukomeje guhatana n'abasore n'inkumi mu irushanwa rya Supra model 111.
Ahamya ko kuba yaravuye mu cyaro akarushanwa n'abamurika imideli biganjemo abanyamujyi, bigaragaza ko imideli itagenewe abanyamujyi gusa, bishobora kugezwa mu cyaro.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Munana Marara Kelly yavuze ko yafashe icyemezo cyo gukorera ibikorwa byo kumurika imideli mu Murenge wa Musha mu karere ka Rwamagana kugira ngo afashe bagenzi bafite impano yo kumurika imideli bazitirwaga no Kubona uwubafasha kubyitoza.
Yagize ati: "Natangiye kumurika imideli (Fashion) ubwo nigaga mu mashuri yisumbuye, maze kwiga amashuri yisumbuye nasanze ngomba gukomereza kumurika imideli aho mvuka kugira ngo urubyiruko rwo mu gace ntuyemo rufite impano yo kumurika imideli rubashe kubona uwurutoza."
Munana yakomeje avuga ko gukora ibikorwa byo kumurika imideli mu cyaro biba bitoroshye bitewe n'imyumvire y'abahatuye.
Yagize ati: "Twatangiye bigoye kubera ko mu cyaro ntibasobanukiwe no kumurika imideli, ugasanga bafata abamurika imideli nk'ibirara. Mu gihe kigera ku mezi arindwi tumaze gukora ibikorwa mu Murenge wacu kandi byatumye abahatuye baramaze kumenya akamaro ko kumurika imideli bakaba baratangiye kubikunda."
Munana nubwo yishimira ko Luma Fashion Agency atoza imaze guhindura imyumvire y'abaturage bafataga abagiye kwiga kumurika imideli nk'abana badashobotse ndetse anavuga ko kuba ariwe muhungu ufite amanota menshi bimaze kongera icyizere mu rubyiruko rwo mu Murenge wa Musha rwiyemeje kumurika imideli.
Yagize ati: "Nafashe icyemezo cyo gutoza bagenzi banjye ba hano mu Murenge wa Musha, nabitangiye mfite icyizere ko hazavamo abanyamideli bakomeye mu Gihugu cyacu ndetse no mu mahanga.
Ubu bagenzi banjye batangiye kumbwira ko intego twihaye tuzazigeraho kuko bamaze kubona ko mu bahungu ari njye ufite amanota menshi bitewe nuko abambanjiriza bose ni abakobwa."
Munana arakomeza asaba abakunzi be kumutora kugira bamwongerere amahirwe. Ati" Nk'uko nabibabwiye ndi mu banyamideli barimo guhatanira kwegukana irushanwa rya Super Model kandi abakunzi banjye nabasaba kuntora banyuze mu buryo bwateganyijwe. Ushaka kuntora mfite Nomero 50.
Ndasaba na buri wese gushyigikira abanyamideli by'umwihariko abakorera ibikorwa mu bice bitari imijyi, ndamutse mbonye amajwi menshi byaba byatuma ibikorwa byo kumurika imideli bigera no mu bice by'icyaro."
Mu Murenge wa Musha mu karere ka Rwamagana, Munana Murara Kelly akorana na bagenzi bose hamwe 25 barangije amashuri yisumbuye, abahungu11 n 'abakobwa14.
Irushanwa rya Supra model, uwo musore yitabiriye ubwo twakoraga iyi nkuru yari ku mwanya afite amajwi akaba ariwe muhungu wari ufite amajwi kuko yari ku mwanya wa 11 n'amajwi 476 menshi mu bahungu baryitabiriye kuko umuhungu uri muri 20 ba mbere akaba ariwe wa Kabiri mu bahungu afite amajwi 227 akaba yitwa Cyubahiro Tonny Jordy.
Mu irushanwa rya Supra aba mbere 10 ari abakobwa bafite amajwi hagati ya 4.797 na 501. Amatora akorwa abatora banyuze kuri Noneho Events akazarangira tariki ya 6 Ukwakira 2023. Kanda HANO utore uwo uha amahirwe.
Munana yishimiye kuba ariwe urusha abandi bahungu amajwi Kandi ibikorwa byo kumurika imideli abikorera mu Murenge wo mu cyaro.
Munana ari ku isonga mu basore bahatanye muri Supra Model
TANGA IGITECYEREZO