RFL
Kigali

Umuhungu we yashatse kumuha impyiko Se arabyanga! Ibyihishe inyuma y'urupfu rwa Evelyn Lagu

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:18/09/2023 19:20
1


Inkuru y'urupfu rw'umuhanzikazi Evelyn Lagu, yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere itangajwe n'umuhanzi Eddy Kenzo uhagararariye ihuriro ry'abahanzi bose muri Uganda.



Evelyn Lugo yari umuhanzikazi uririmba mu njyana ya Reggae, R&B mu gihugu cya Uganda akaba yarakunzwe cyane mu ndirimbo nka Testimony yaririmbye ubwo yemeraga guhariria ubuzima bwe Imana.

Nk'uko byari bisanzwe bizwi, Evelyn Lagu yari amaranye igihe kirekire indwara y'impyiko yanatumye umukuru w'igihugu cya Uganda, Yower Kaguta Museveni amufasha kubona ubuvuzi bw'ibanze.

Evelyn Lagu yari asanzwe ajya kwa muganga inshuro ebyiri mu cyumweru kugira ngo asuzumwe ubuzima bwe bukomeze kugenda neza cyane dore ko yari yarabwiwe n'abaganga ko umubiri we ufite intege nke cyane byatumye agirwa inama yo kudahabwa impyiko nshya.

Evelyn Lagu yasize umuhungu umwe witwa Freddie Kasavu akaba ari nawe babanaga wenyine nyuma y'uko atandukanye n'umugabo babanaga wo mu gihugu cya Sudani y'amagepfo akaba ari nawe babyaranye uyu muhungu.

Mu mwaka wa 2021 ubwo Evelyn Lagu yari amaze igihe kitari kirekire amenye ko afite uburwayi bw'impyiko, inshuti n'abavandimwe bakusanyije amafaranga agera kuri 90,000,000 Ugx kugira ngo azashake uwamuha impyiko nzima.

Muri icyo gihe, umuhungu we Freddie Kasavu yari yaramaze kwemera ko yazaha nyina impyiko akagira ubuzima bwiza ariko ise aramubuza kubera ko yari akiri umwana muto cyane.

Icyo gihe papa w'uyu mwana, yavuze ko n'ubwo yatandukanye na nyina w'umwana ariko akimufiteho ububasha bityo ibyo guhabwa impyiko n'umwana wabo atari byiza kubera uyu muhungu wabo akiri umwana.

Cyakora nyuma y'uko uwahoze ari umugabo wa Evelyn Lagu ateye utwatsi ibyifuzo by'umuhungu we byo gutanga impyiko, abaganga bagiriye inama Evelyn Lagu ko ubuzima bwe budafite imbaraga bityo adakwiye kwibagisha ngo bamuhe impyiko kuko byashyira ubuzima bwe mu kaga harimo no gupfa.

Nyuma y'inama z'abaganga yagiriwe, Evelyn Lagu yemeye gutuza atangira kujya afata ibinini ndetse agakunda kujya kwa muganga cyane kugira ngo ubuzima bwe bubungabungwe.

Nyuma y'igihe kirekire abayeho nabi, Evelyn Lagu yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere n'ubwo yari afite igitaramo cyo gufasha abakene yari yarateguye ku wa 26 ukwakira 2023.

Evelyn Lagu yitabye Imana ku myaka 41 dore ko yavutse ku wa 01 kamena 1982 Kalungu mu karere Masaka. Asize umwana umwe yabyaye ku mugabo wo muri Sudani y'Epfo ariko batarasezeranye. Imbere y'amategeko yari akiri ingaragu.


Eddy Kenzo yashenguwe n'urupfu rwa Evelyn Lagu. 


Evelyn Lagu yishwe n'indwara y'impyiko. 


Evelyn Lagu yitabye Imana ari mu myiteguro y'igitaramo cyo gufasha abakene






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • IKUZWE Yannick10 months ago
    Uyishaka impyiko just Text





Inyarwanda BACKGROUND