RFL
Kigali

Premier League: Arsenal yakemuye ibibazo byari bimaze imyaka 5

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:17/09/2023 20:20
0


Ikipe ya Arsenal yatsinze Everton ikuraho umuvumo wari umaze imyaka 5 mu mukino wo ku munsi wa 5 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza.



Kuri iki cyumweru taliki 17 Nzeri 2023 Saa Kumi n'imwe n'iminota 30 ku kibuga cya Everton, Goodison Park habereye umukino yari yakiriyemo Arsenal. 

Uyu mukino warangiye ikipe y'Abarashi ikuyeho amateka atari meza yo kumara imikino 6 idatsindira Everton ku kibuga cyayo.

Arsenal yatangiye umukino isatira cyane ba myugariro ba Everton barwana no gukura imipira imbere y'izamu, ku munota wa 3 Eddie Nketiah yahaye umupira mwiza Martin Odegaard ariko umupira umusigaho gato cyane wifatirwa n'umuzamu.

Umukino wakomeje gukinwa wiharirwa na Arsenal cyane cyane kugeza naho yamaze nk'ikimota 5 ariyo iwufite yonyine. 

Ku munota wa 19 Gabriel Martinelli yatsinze igitego gusa umusifuzi agiye kuri VAR asanga Eddie Nketiah wari wabanje gukora ku mupira yari yaraririye bituma cyangwa.

Ku munota wa 23 Gabriel Martinelli yavuye mu kibuga agize ikibazo cy'imvune asimburwa na Leandro Trossard. 

Everton nayo yaje kugerageza kugera imbere y'izamu rya Arsenal mu minota 28 aho abakinnyi nka Beto na Doucoure bagezanyaga imipira mu rubuga rw'mahina ariko ba myugariro bakihagararo.

Abakinnyi ba Arsenal bongeye biharira umupira cyane gusa kutereka mu nshundura birananirana burundu bituma igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Arsenal n'ubundi yatangiye igice cya kabiri iri hejuru cyane umuzamu wa Everton, Pickford akora akazi gakomeye akuramo ishoti riremeye ryari rirekuwe na Martin Odegaard. 

Ba myugariro ba a Everton bakomeje gukina barwana n'ubuzima bakuraho imipira imbere y'izamu,ku munota wa 55 Leandro Trossard yahinduye umupira mwiza ashaka Martin Odegaard ariko Ashley Young aratabara.

Ku munota wa 65 Arsenal yakoze impinduka mu kibuga havamo Eddie Nketiah hinjiramo Gabriel Jesus na Everton ikuramo Beto hinjiramo Calvert-Lewin.

Nyuma y'iminota hakozwe izo mpinduka , Arsenal yahise itsinda igitego cya 1 gitsinzwe na Leandro Trossard ahawe umupira na Bukayo Saka.

Ku munota wa 76 Arsenal yashoboraga kubona igitego cya 2 aho William Saliba yahaye umupira miremire Gabriel Jesus ari mu rubuga rw'mahina ariko agiye kurekura ishoti umucikaho gato.

Umukino warangiye Arsenal ibonye amanota 3 itsinze igitego 1-0.

Arsenal yaherukaga gutsindira Everton ku kibuga cyayo muri 2017







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND