Kigali

Chris Brown yakozanijeho na Selena Gomez nyuma y'ibyabaye mu birori bya VMA's 2023

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:14/09/2023 8:07
0


Nyuma y'uko Selena Gomez yinubiye izina rya Chris Brown ubwo ryahamagarwa mu birori bya MTV Video Music Awards 2023, uyu muhanzi yahise agira icyo abivugaho bituma baterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga.



Mu ijoro ryo ku wa 13 Nzeri nibwo hatanzwe ibihembo ngaruka mwaka bya Video Music Awards bitangwa na televiziyo y'imyidagaduro ya MTV. Ibyamamare bitandukanye bikaba byari byabukereye yaba ibyatahanye ibihembo n'ibyasusurukije imbaga nyamwinshi. Ibi birori kandi bikaba byaranzwe n'udushya twinshi.

Kamwe mu dushya twaranze ibi birori kanakomeje kuvugisha benshi ni umuhanzikazi Selena Gomez wagaragaje ko atishimiye ko Chris Brown yahataniye muri ibi bihembo ndetse akaba yanabigaragaje akoresheje isura ye ubwo bahamagaraga izina rya Chris Brown maze agasa nk'umwinubira azamura izuru n'iminwa ye (Ibi mu kinyarwanda cyiza babyita guhema  umuntu).

Selena Gomez ntiyishimiye kumva izina rya Chris Brown rihamagarwa mu birori bya VMA's 2023

Selena Gomez wari wicaranye na Rema wo muri Nigeria, ubwo hasomwaga urutonde rw'abahanzi bahatanye mu cyiciro cy'umuhanzi mwiza wa R&B w'umugabo, hagasomwamo na Chris Brown byatumye Selena Gomez ahita abyinubira. Amashusho ye yahise atangira guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga aho benshi bibazaga impamvu Selena yakwinubira Chris Brown.

Amashusho ya Selena Gomez yinubira Chris Brown akomeje guca ibintu kumbuga nkoranyambaga

Ubwo ibi birori byasozwaga hari gutangwa ibiganiro n'itangazamakuru, Selena Gomez yabajijwe icyatumye yinubira Chris Brown utari wanitabiriye ibi bihembo maze asubiza ati: ''Ntabwo ninubiye Chris Brown nk'umuhanzi, ninubiye Chris Brown nk'umuntu bitewe n'imyitwarire ye. Ntabwo numva uburyo umuntu nkuriya wajyanywe mu nkiko kenshi kubera gukubita igitsina gore agihabwa umwanya mu bihembo nkibi''.

Selena yavuze ko yinubiye Chris Brown kuko atumva impamvu agihabwa umwanya mu bihembo bikomeye kandi afite imyitwarire yo gukubita igistina gore

Ntibyatinze Chris Brown akibona ibyo Selena Gomez amuvuzeho, yakoresheje instagram ye asa nkumusubiza ati: ''Reka nite kubindeba''. Nyuma arongera ati: ''Ndi G.0.AT kandi nawe urabizi''. Iri jambo G.A.T ni impine ya Greatets Of All Time, bisobanuye urenze w'ibihe byose. Ibi Chris Brown yabibwiye Selena Gomez amwibutsa ko nubwo yamunenga akiri umuhanzi w'ibihe byose.

Chris Brown nawe yasubije Selena Gomez ko ari umuhanzi mwiza w'ibihe byose nubwo yamwinubiye

Umuhanzikazi Selena Gomez nawe ntiyatzuyaje , yahise ajya ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24 kuri Instagram ye maze yandika ati: '''Ntabwo nzi kwiyoberanya niba ntishimiye ikintu ndabigaragaza. Murekere aho kunyibasira''.

Ntibyagarukiye aho gusa kuko uyu muhanzikazi yanasubije radiyo iHeartradio ku rukuta rwayo rwa Instagram ubwo yatangazaga amashusho ye yinubira Chris Brown maze Selena asubiza ati: ''Ninde ubyitayeho?''

Uyu muhanzikazi yavuze ko ntawubyitayeho kuba yinubiye Chris Brown

Ikinyamakuru People Magazine cyatangaje ko Chris Brown na Selena Gomez basanzwe badacana uwaka kuva mu 2015 ubwo uyu muhanzi yatangazaga ko yifuzaga gukorana na Gomez kuri album ye yise 'Royalty' nyamara akamwangira.

Iki gihe Selena Gomez yahise avuga ko adashaka gukorana n'umuntu wakubise Rihanna. Uyu muhanzikazi yatangarije Vogue Magazine mu 2015 ko kwanga gukorana na Chris Brown bitari uko gusa yakubise Rihanna ahubwo ko ari ibyakomeje kumuranga kuko nyuma  yakomeje kurangwa no gukubita abakobwa barimo n'umunyamideli Karrruche Tran wari umukunzi we.

Kutumvikana kw'ibi byamamare kwatangiye mu 2015 ubwo Gomez yangaga gukorana indirimbo na Chris Brown

Hollywood Life yatangaje ko atari Selena Gomez wenyine udacana uwaka na Chris Brown bitewe n'imyitwarire ye y'urugomo kuko hari n'ibindi byamamare nka Demi Lovato uherutse kuvuga ko Chris Brown adakwiye gukomeza guhabwa intebe kuko ibye byazarangira nka R.Kelly niba batamuhannye  hakiri kare .






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND