Kigali

Imfura ingana Se! Amafoto ya Bushali n'umuhungu we akomeje kurikoroza

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:10/09/2023 12:09
0


Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amafoto y'umuhanzi Bushali arikumwe n'umuhungu we witwa Bushali Moon ndetse na Madamu we Potensiano.



Ni amafoto Potensiano, umugore wa Bushali aherutse gushyira ku rukuta rwe rwa Instagram ukurikirwa n'abantu barenga ibihumbi bitandatu, bakaba bose bari kumwe nk'umuryango baryohewe.

Mu butumwa yaherekeje kuri Aya mafoto yagize ati," Buri mwanya wose marana n'umuryango wanjye unyuzuza umunezero no gushima bidasanzwe. Ndishimye cyane kugira umuryango nk'uyu".

Kugeza ubu ahenshi ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakomeje gucicikana amafoto y'aba bombi ndetse banatanga ibitekerezo bigiye bitandukanye, abandi bagaragaza urukundo rudasanzwe bafitiye uyu muryango.

Abantu benshi batandukanye bagaragaza ko bishimira uyu muryango cyane cyane umuhanzi Bushali ndetse n'umuhungu we yise" Bushali Moon". Abenshi batangazwa n'imyitwarire y'uyu muhungu, badatinya no kuvuga ko azamera nka Papa we.

Uburyo Bushali agerageza gufata no gutwara umwana we, biri mu bintu bishimisha abantu batari bakei banahamya ko azakurira mu mpano ya Se.

Mu gitaramo bise "Rap City" cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 17 Nzeri 2022 muri Bk Arena kikitabirwa n’ibyamamare mu njyana ya Hip Hop ndetse n’abakunzi b’iyi njyana, uyu muhanzi Bushali yaserukanye n'umuhungu we ku rubyiniriro, Ibi bikaba biri mu byakoze abantu batari bake ku mutima.


Bakomeje kuvugisha abatari bake





Bushali Moon umuhungu w'umuraperi Bushali









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND