Rutwitsi ku mbuga nkoranyambaga, Mbabazi Shadia ukoresha amazina ya Shaddy Boo yongeye gutuma abamukurikirana bacika ururondogoro.
Nk'uko bimenyerewe kandi bisanzwe, Shaddy Boo ni umwe mu bakobwa hano mu Rwanda batigisa imbuga nkoranyambaga ndetse banazwi cyane kuko mu bantu 10 b'urubyiruko, 8 uzasanga bamuzi.
Iki ntabwo ari igitangaza kuba baba bamuzi bitewe n'uko imiterere ye ubwayo ikururira buri wese kumumenya yanze akunze.
Yagize gutya ashyira ku mbuga ze ifoto imugararagaza ibice bye hafi ya byose hanze byo hasi, nubwo ariko abimenyereweho ariko iyi foto ye yaje ica impaka impande zombi n'ibitekerezo biri kuyitangwaho ndetse n'uburyo abantu bari kugenda bayihererekanya mu butumwa bwabo ( DM) abandi bakongera kuba bayishyira ku nkuta z'imbuga nkoranyambaga zabo bakoresha.
Iyi foto abantu bayisamiye hejuru bihuse bigaragara ko rwose Uuyu mukobwa ari mu bayoboye ku bwiza n'imiterere bye cyane ko noneho we atajya anatinya gushyira hanze ku mbuga nkoranyambaga iyo miterere ye isaza abatari bake mu Rwanda no mu karere.
Ifoto yavugishije abatari bake na gato
Nubwo bamwe bahamya ko uyu Shaddy Boo atagitwika cyane( imvugo bakoresha bagaragaza ikintu kirenze) nka mbere, bavuga ko hari abandi bana bashya baje basigaye barenze, hano yongeye gukuraho amazimwe n'impaka ko akiri umwamikazi w'imbuga nkoranyambaga zo mu Rwanda.
Muri bimwe mu bitekerezo abantu batangaga, bamwe bavugaga ko uko biri kose uwahoze ari Umwamikazi n'ubundi ahora akiri we. Abandi bakagira bati''Ubundi rwose ntakubeshya Imana ikunda abagabo cyane". Hano bashakaga kugaragaza ko nk'umugabo wabana na Shaddy Boo yaba yitomboreye rwose.
Kugeza kuri ubu, uyu mubyeyi w'abana babiri niwe wa mbere wujuje abantu Miliyoni ku rubuga rwa Instagram mu Rwanda.
No mubusanzwe azwiho kuba afite imiterere idasanzwe ikurura abatari bake
Gusa ariko nanone uyu mukobwa azwiho kuba a ri umunyamutima mwiza kuko akunda gufasha cyane abatishoboye, bikaba biri no mu bituma abantu bamukunda kurushaho.
Bagira bati" Uriya mukobwa rwose uburyo ari mwiza niko no ku mutima we asa bitewe n'ubuntu bwe".
Aha baba bashaka kugereranya kwa kundi kwabanyarwanda bagira bati" Twizere ko uko asa inyuma ari nako asa ku mutima". Bashaka kuvuga ko niba umuntu ari mwiza imbere ari Nako asa ku mutima.
Umutima mwiza yigirira niwo utuma akomeza kwigwizaho igikundiro cy'abatari bake
Abantu kwihangana biba byanze rwose
Aracyari umwamikazi w'imbuga nkoranyambaga
TANGA IGITECYEREZO