Umubyeyi wa Nyiramana Chantal yavuze ko yarwaje umwana we kugeza ku munsi ashiramo umwuka,ndetse avuga ibihe bya nyuma n’amagambo yamubwiye asa n’umusezera.
Umubyeyi wa Nyakubyara
Chantal wamenyekanye nka Nyiramana muri filime ya Seburikoko,witabye Imana
azize uburwayi,yarwajwe n’umubyeyi we kugeza ku mwuka we wa nyuma,ndetse
agira amagambo amubwira ya nyuma.
Ubwo nyina wa Nyiramana
yari amurwaje mu masaha ya nijoro,Nyiramana yahamagaye nyina avuga ati “ Maaa
byuka unsengere”.Nyina yarabyutse arasenga yiragiza Imana,asaba ko yabarinda
bakava mu bitaro amahoro,asoje gusenga umwana we Nyiramana aramubwira ati “Urakoze”.
Uretse kuba yarasabye
nyina kumusengera no kumuragiza Imana,niyo yajyaga gukina filime mu minsi ye ya
mbere yo gufatwa n’uburwayi,yasabaga ko bamusengera nk'uko mugenzi we bakinanaga
Siperansiya yabitangaje.
Nyina wa Nyiramana
yatangaje ko umwana we atigeze amurushya kandi ko yasinziriye mu mahoro,ndetse
ko atazigera amwibagirwa,kuko yamuruhanye kuva mu bwana kugeza akuze.
Nyuma yo kumusabira no
kumuragiza Imana,Nyiramana yahise ashiramo umwuka,ndetse asinzirira mu
kwizera.Nyina umubyara yashimiye Imana yamumuhaye ikaba inamwisubije.
Nyiramana yabwiye nyina ati "Maaa byuka unsengere" iri jambo rya nyuma yabwiye nyina ryasize ibyiringiro mu mitima ya benshi
TANGA IGITECYEREZO