Kigali

Bidasubirwaho Ross Kana yashyize ukuri hanze ku byari bimaze iminsi bivugwa

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:29/08/2023 20:40
0


Umuhanzi Ross Kana kuri ubu ubarizwa mu labe ya 1:55AM Entertainment iyoborwa na Coach Gael ikaba ibarizwamo umuhanzi Bruce Melodie, yashyize hanze ukuri kose ku bintu byari bimaze iminsi bivugwa.



Ni mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na inyaRwanda.com ku byari bimaze iminsi bimuvugwaho aho yagize ati "Maze iminsi numva abantu bavuga ibintu bitandukanye ndetse hafi ya byose ari ibinyoma, gusa ariko iki ni cyo gihe ngo mbihere ukuri ngewe ubwange. Wenda bibe byasobanuka abantu bareke gukomeza kubayobya".

Ni mu gihe abantu benshi bamaze iminsi myinshi bavuga ko uyu muhanzi yaba yarariganijwe indirimbo ye yise "Fou De Toi" yakoranye n'umuhanzi Bruce Melodie n'umuhanzi akaba n'utunganya (Producer) indirimbo ari we Element, benshi bakaba babishingiraho ko Element ahantu hose ageze ayita iye.

Yagize ati: "Indirimbo yego mbere na mbere ni njyewe wayikoranye na Element mu myaka yashize, gusa ariko bitewe n'ukuntu Element ari umuntu uba afite inshingano nyinshi, isa nk'iyatinze muri Studio.

Gusa twaje kongera kuyisubukura, ndetse nawe aza gushyiramo imirongo, twumva ni ibintu biryoshye cyane biza kurangira dusabye na Bruce Melodie kuba yayijyamo, ku bw'amahirwe aratwemerera ni bwo indirimbo nyuma yo kujya hanze, yakunzwe kuri ruriya rwego".

Uyu muhanzi yaje no gukomoza ku mpamvu Element avuga ko indirimbo "Fou De Toi" ari iye. Ati" Tumaze gukora indirimbo tukumva irarenze cyane, ni njyewe wisabiye uwitwa Element kuba yayishyira ku mbuga ze zicuruza imiziki harimo na YouTube.

Njyewe indirimbo uretse kuba narayitangiye nkayandika, nyuma nkaza kuyimuha akayishyira ku nkuta ze zicuruza imiziki, kugeza kuri ubu nta burenganzira nyifiteho, yewe nta nubwo nemerewe no kuyibonaho n'igiceri cy'atanu cy'inyungu. Ni ukubera ko indirimbo itari ku mbuga zanjye".

Mu kumubaza impamvu yaba yarayihaye Element ngo ayishyire ku mbuga ze zicuruza imiziki nyamara nawe ubwe indirimbo yaramuvunnye mu gihe cyo kuyikora, yagize ati,"Ngira ngo mwese murabizi ukuntu Element muri iriya minsi yari ku rwego rwo hejuru mu kumenyekana nyuma y'uko yari afite indirimbo 'Kashe' yari mu ndirimbo zikunzwe mu Rwanda ndetse no hanze. Ikindi kandi akaba yari n'umwe mu ba producer barenze hano mu Rwanda. 

Njyewe rero numvaga kuba nafata indirimbo nkayimuha akayishyira ku mbuga ze, yankundira akabikora, byari kuba ari ibintu by'agaciro cyane kuri njye. Ikindi kandi kuba nari maze gukorana n'umuhanzi nka Bruce Melodie hakiyongeraho na Element, numvaga birenze cyane;

Kuko njyewe ubwange numvaga yari guhita nange inshyira ku rundi rwego, cyane ko nari mushya mu muziki nyaRwanda bityo numvaga bari bumbere ikiraro cyo guhita nambukiraho. Ikindi kandi ngirango ni amahirwe akomeye umuhanzi wese ugitangira umuziki aba yifuza".

Yatanze urugero rwa Diamond Platnumz ndetse na The Ben ku ndirimbo bakoranye "WHY". Ati" Ibi si njye ubikoze ngenyine kuko n'umuhanzi twese tuzi kandi dukunda, yewe tunafatiraho icyitegererezo The Ben yarabikoze ku ndirimbo yakoranye na Diamond Platnumz". 

"Murabizi ko indirimbo yari iya The Ben nuko akaza kuyiha Diamond Platnumz ngo ayishyire ku nkuta ze zicuruza imiziki kandi ubwo nta nyungu nawe yagombaga kumubaza (The Ben ayibaza Diamond Platnumz), ahubwo we yari afite icyo ashaka (yashakaga no kugera ku bafana ba Diamond Platnumz bityo bikaba byamukorera izina biruseho)".

Ross Kana we avuga ko rwose nta burenganzira indirimbo ayifiteho ndetse no kuba Element yagenda abivuga ahantu hose nta kibazo kuko niko kuri indirimbo kuri ubu ni iya Element. Avuga ko we icyo yashakaga ari uko indirimbo imumenyekanisha biciye mu bantu bakurikirana (Subscribers) Element na Bruce Melodie.

Uyu muhanzi anemeza neza ko iyo bitaza kugenda nk'uko yabikoze, ataba azwi nk'uko kuri ubu abantu bamuzi ndetse ko n'indirimbo ubwayo itari kumenyekana kugeza ku rwego iriho aho imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 5.

Uyu muhanzi Ross Kana avuga ko abantu hano hanze bavuga byinshi ndetse babihimbye kandi nyamara igisekeje nta makuru baba bifitiye. Avuga ko biri no mu bintu bimugora gusa ariko we akavuga ko ashimira ikipe ye bakorana bya buri munsi kuko bamufasha kubimenyera no kubana nabyo mu buzima bwa buri munsi nk'abantu baba babifitemo ubunararibonye.

Ross Kana avuga ko uretse ibintu by'amatiku, abantu baba bazana mu bandi ndetse n'ibinyoma byinshi by'uko uyu musore yaba atisanzura nk'uko abishaka muri label abarizwamo, avuga ko we n'itsinda rye bameranye neza ndetse ko nta nikibazo na gito bafitanye.

Yibutsa abantu ko muri abo bose bagenda bakwirakwiza ibihuha, ko nta na rimwe baba bari kumwe ngo bamenye uko bameranye, ko ahubwo byose biba ari ugusenya ndetse n'amatiku bidashinga.

Avuga ko batamuboheye muri 1:55AM, ati"Nanjye ndi umuntu mukuru babaye bambangamira nk'uko abantu babivuga, nari kuba narahavuye kuko ntabwo bigeze bahanzirikira. Ikindi kandi ntabwo ndi imbohe, rero bibaye arib yo koko nakabaye narahavuye ariko sinabikoze, bivuze ko njye nabo ibintu ari neza cyane".

Uyu musore kandi ntabwo yigeze aheranwa n'ijambo ryo kudashimira itsinda rye rimufasha mu muziki we. Ati "Ndashimira by'umwihariko abantu dukorana, ni inyangamugayo bidasubirwaho kuko umuntu wabavuga ni ubazi gusa, bamfashije mu muziki wanjye, kuri ubu bari kunyereka inzira zose zishoboka umuziki ukorwamo, cyane ko bawufitemo ubunararibonye bikomeye".

Uyu muhanzi kuri ubu ari mu nzu imufasha yitwa 1:55Am Entertainment ibarizwamo umuhanzi w'icyamamare Bruce Melodie ndetse n'umuhanga mu gutunganya indirimbo witwa Element, mbere y'uko bajya gukorana uyu muhanzi akaba yarikoranaga ndetse ibintu byose abyimenyera.

Kuva yagera muri 1:55AM, indirimbo imaze kugera hanze ni imwe yahuriyemo na Bruce Melodie ndetse na Element bise "Foi De Toi", ndetse akaba anavuga ko mu gihe kitarenze iby'umweru 2 cyangwa 3 bitewe na gahunda azaba afite, azaba yashyize hanze indirimbo ye nshya.

REBA HANO IYI NDIRIMBO IKOMEJE KUBIC BIGACIKA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND