Kigali

Rema yigishije abantu uburyo bwo kubana n'inshuti mbi

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:29/08/2023 11:03
0


Mu butumwa umuhanzi ukiri muto Rema yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yakebuye abantu bose ko badakwiye kuva ku nshuti vuba kuko ari mbi ahubwo bakwiye kuzinambaho kubera ko arizo zizana umugisha.



Umuhanzi Divine Ikubor uri mu byishimo byo kuba amaze kumvwa n'abantu miliyari ku rubuga rwa Sportify, yirengagije imyaka micye afite hanyuma asobanurira abantu ibyiza biri mu kuguma ku nshuti niyo yaba ari mbi.

Rema abinyujije kuri Twitter yagize ati "Imwe mu migisha myinshi ishobora kuva ku bantu babi muhura. Muri iki gihe cyacu tureka abantu hakiri kare cyane gusa mujye mwibuka ko hari ibihembo ku batsinzi kandi kuba mu buzima bwabo wabona ari wowe mwarimu bakeneye. Imana ntiyagushyize mu biganza byabo yibeshye."

Nyuma y'ubu butumwa, abantu benshi ku rubuga rwa Twitter bagiye batanga ibitekerezo bagaragaza ko banyuzwe cyane n'ubwo butumwa bwiza abageneye ndetse abandi bakamushimira kuba ari umuhanzi ukiri muto wubaha Imana.

Rema w'imyaka 23 amaze igihe kitari kirekire akora umuziki ariko abifashijwemo n'Imana ahora aratira abantu amanywa n'ijoro, amaze kuba umuhanzi unyeganyeza inkuta z'isi yose kubera ubuhanga afite mu kuririmba.

Kuba Rema akunda ndetse akubaha Imana akanayishyira imbere mu byo akora byose, ntabwo ari ibintu arimo kwiga cyangwa se yize akuze kubera ko yavukiye mu muryango w'abakirisitu ndetse agakunda kuririmba cyane indirimbo z'Imana ubwo yari akiri muto n'ubwo nyuma ageze mu mashuri yisumbuye yaje gutangira kuririmba indirimbo zisanzwe akomerezaho kugeza magingo aya akaba ari icyamamare.


Ubutumwa Rema yasangije abamukurikirana ku rubuga rwa Twitter abasaba kutava ku nshuti vuba kuko arizo zizana umugisha


Rema ushyira Imana imbere mu bikorwa bye bya buri munsi, yavukiye mu muryango w'abakirisitu ndetse nawe aririmba muri korali





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND