RFL
Kigali

Vanessa Mdee yahishuye ko ubwamamare bwe nta byishimo yabugiriyemo

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:29/08/2023 8:10
0


Umuhanzi wo muri Tanzania ufite inkomoko muri Amerika Vanessa Mdee yagaragaje ko ubwo yari mu bihe bye , yamenyekanye abantu bakamukunda cyane ariko nyamara ntabyishimo afite.Ubuzima bwo muri muzika ngo nibwo bwatumye ajya gushaka Yesu nk’Umwami n’umukiza we.



Uretse Vanessa Mdee watangaje ko yakiriye agakiza kubera ko ntamahoro yaboneye mu muziki , hari n’abandi bahanzi batandukanye bagiye bagaragaza ko bakwiriye kujya gushaka umukiza kurenza amafaranga.

Uyu mugore w’abana babiri , abinyujije kuri Konti ye ya TikTok , yagaragaje ko ho yavuye hatandukanye n’aho ari kugeza ubu, yagize ati ”Nari narazonzwe n’agahinda gakabije  mu gihe izina ryanjye ryari hejuru muri muzika.Nakomeje gusunikiriza ariko ndi umurwayi ukomerewe bitewe n'uko  byansabaga gukora amasaha menshi”.

Uyu muhanzi ufite abafana batari bake, yatangaje ko kugira imbaraga z’umurengera n’igikundiro gitangaje muri rubanda ataribyo byibanze bikenewe kugira ngo umuntu agire ibyishimo mu buzima bwe.Ati”Nagize  abafana benshi cyane mu Isi, ariko nari nkeneye urukundo rw’ukuri n’ibyishimo by’ukuri kubera ko ibishashagirana byose atari zahabu”.

Uyu mugore yagaragaje ko nyuma yo kwibaza ibyo byose, yaje kujya gusenga akabonera amahoro mu Mana.Ati ”Narihannye, ndangije ndavuga nti Mwami, ubu wafata umutima wanjye”.

Muri 2020, yatunguye abafana be avuga ko asezeye umuziki.Abinyujije muri ‘Podcast’ , yagaragaje ko yemeranya cyane n’umutima we ku mwanzuro yafashe.Uyu muhanzikazi, yise umuziki ‘Imico y’amadayimoni’ kuko ngo ugeza abawukora ahabi.

Ati ”Abantu bazakubwira igice cy’ukuri ku bintu biri kujya mbere muri bo  kandi ukuri kuri njye ni uko nshaka gukizwa nkarekera aho kurwana n’amadayimoni”.

Vanessa Mdee ashishikajwe no kurera abana be babiri n’umugabo we ufite inkomoko muri Nigeria witwa Rotimi.

Isoko: Nairobinews






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND