RFL
Kigali

Christopher yagiye gutaramira muri Amerika

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:28/08/2023 14:35
0


Umuhanzi Christopher Muneza uzwi cyane ku izina rya Christopher ukunzwe n'abatari bake mu muziki mu Rwanda ndetse no hanze, agiye gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Uyu muhanzi Christopher ku munsi w'ejo ku itariki ya 27 Kanama 2023 ni bwo yahagurutse ku kibuga k'indege cya Kanombe, yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho agiye gukorera ibitaramo bigera kuri bitandatu muri Leta zigera kuri esheshatu.

Muri ibi bitaramo agiye gukora, biteganijwe ko icya 1 kizaba kuwa 23 Nzeri 2023 ubwo bizaba ari kuwa gatandatu ahitwa Phoenicia ndetse ibyo bitaramo bikazakoneza mu kwezi kwa Ukwakira.

Uyu muhanzi yongeye kubigaragaza ku rukuta rwe rwa Instagram, ubwo yerekanaga amashusho ari ku kibuga k'indege akarenzaho amagambo agira ati: "Hey Amerika, ndi mu nzira nza".

Yongeye kandi kwerekana ifoto ari mu nzu atuje ameze neza agaragaza aho yari yaruhukiye 

Christopher agiye gutaramira muri Amerika mugihe n'ubundi yari amaze igihe akorera ibitaramo bitari bike hano mu Rwanda, akaba yiyemeje kuzamura umuziki we ku rwego mpuzamahanga.


Christopher ubwo yageraga ku kibuga cy'indege

Christopher ni umwe mu bahanzi bakunzwe n'abatari bake mu Rwanda ndetse no hanze cyane cyane n'igitsina gore, gusa ariko na none bikaba bitangaza ibanga uyu musore yaba akoresha kubera bitewe nukuntu yikorera utuntu twe kandi ugasanga bikunzwe cyane. Uyu muhanzi kandi kumubona ahantu henshi biba bigoye kuko aba ameze nk'idorali.

Ni wa muhanzi ushyira hanze indirimbo imwe ubundi hagacaho iminsi itari mike nta yindi arakurikizaho gusa ariko ugasanga yarabaye isereri mu mitwe y'abantu. Uyu muhanzi avuga ko ikintu yumva ko aba ari kiza, ni ukureka abantu bakabanza bakishimira ibyo wabanje kubaha hanyuma ukaza kongera kubaha n'ibindi nyuma bagukumbuye ni bwo byakirwa neza.

Muneza Christopher yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Iri joro yakoranye na Danny na None, NIBIDO, Hastag, Habona, Ndabyemeye ndetse n'izindi nyinshi zitandukanye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND