Nk'uko byari biteganijwe, Chris Brown yatangiye gutaramira abakunzi mu bice bitandukanye byo muri Amerika y’Amajyaruguru.
Ibi bitaramo byatangiye kwamamazwa muri Werurwe
2024. Biteganijwe ko uyu muhanzi azazenguruka mu mijyi igera muri 26.
Ntabwo Chris Brown ari kugenda wenyine, ari gufashwa n’abahanzikazi
Muni Long na Ayra Starr uri mu bagezweho bakomoka ku mugabane wa Africa mu
bihangano bitandukanye.
Igitaramo cya mbere Chris Brown yagikoreye muri Detroit, akomereza mu yindi mijyi irimo Chicago, Columbus, Brooklyn, Montreal, Toronto
na Boston.
Azakomereza mu mijyi yindi itandukanye irimo Atlanta,
Houston, Seattle, Denver, Oakland, Las Vegas and Phoenix na Los Angeles ari
na ho azasoreza muri Kanama.
Album akomeje kwamamaza, yagiye hanze mu
Ugushyingo 2023, kuva icyo gihe yayoboye intonde zitandukanye cyane cyane mu njyana ya
R&B.
Iyi Album ya 7 ya Chriss Brown nko kuri Billboard 200
yatangiriyeho ari iya 09 mu cyumweru cya mbere cyayo, kandi yaragurishijwe
bikomeye. Imwe mu ndirimbo zayo zatigishije isi harimo "Sensational" yakoranye na Davido na Lojay.
TANGA IGITECYEREZO