RFL
Kigali

Mike Kayihura na Kivumbi bagiye gutaramira kuri Muhazi

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:24/07/2024 17:24
0


Niba warakurikiranye ibihe byo kwiyamamaza by'Umuryango wa FPR mu matora ya 2024, wabonye umupira mwiza cyane wabaga wambawe na bamwe mu banyamuryango ba FPR. Abatunganyije uyu mupira, kuri ubu bateguye ibirori bizataramamo abahanzi n’abavanzi b’umuziki batandukanye.



Mu Rwanda, hagati ya tariki ya 22 Kamena 2024 na 13 Nyakanga 2024 habaye ibikorwa byo kwiyamamaza mu matora ya Perezida n'ay'Abadepite. Ni amatora yabaye tariki 14-16 Nyakanga 2024.

Mu byaranze ibihe by’amatora, harimo kwiyerekana kw'abahanga mu mideli bakoze imyambaro, ingofero, ibikapu n’ibindi.

Bimwe muri ibyo bikorwa bishamikiye ku mideli byagize ubwamamare bwisumbuyeho harimo nk'umupira wagaragaye wambawe n’abiganjemo ibyamamare, ukaba waratunganijwe na Blackout Wear.

Mu kiganiro aheruka kugirana na inyaRwanda, umwe mu batunganije uyu mwambaro wakoreshejwe cyane mu kwiyamamaza, yavuze ko igitekerezo cyawo bagihuriyeho ari batatu.

Amakuru ahari ni uko aba bahangamideri atari bashya mu bikorwa by’imyidagaduro ishingiye ku muziki n’imideli kuko banafite ukuboko ku bikorwa bya bamwe mu bahanzi bakomeye.

Kuri ubu aba bahangamideri bateguye ibirori bise 'Igati Intsinzi Party' bizabera kuri Falcon Muhazi aho abazabyitabira basabwa kugura uyu mwambaro ku bihumbi 40Frw, bagatarama kakahava.

Abahanzi bazatarama muri ibi birori ni Kivumbi King na Mike Kayihura. Ni ibirori byatewe inkunga na SKOL, bikaba bizayoborwa na Zuba Mutesi umaze kugwiza ibigwi mu gushyushya abantu.

Hazaba hari n’abavanga umuziki barimo DJ June, DJ Joe The Drummer, DJ Higa na DJ Rusam ndetse n’ababyinnyi nka Kallas na Grevis. Hazaba hacuranga The Target Band.

Adekunle Gold ubwo aheruka i Kigali yahawe impano y'iyi Jezi ikomeje guca ibintu DJ Toxxyk ubwo yari kumwe na Jnot Manzi wahoze akundana na Shaddyboo, bambaye ijezi ya Blackout WearAnge Ingabire Kagame n'umugabo we Bertrand Ndengeyingoma bari mu bagaragaye bambaye ijezi ya Blackout Wear






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND