RFL
Kigali

Dorcy Rugamba; umwana wa Rugamba Sipiriyani yamuritse igitabo kibumbatiye amateka y'umuryango we- AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:20/07/2024 18:50
0


Imbere y’imbaga yiganjemo abanyamahanga, Dorcy Rugamba umwe mu bana ba Rugamba Sipiriyani wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yamuritse igitabo yise ‘Hewa Rwanda: Lettre aux absents’ gishingiye ku nkuru y’umuryango we.



Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Nyakanga 2024 muri Camp Kigali, Dorcy Rugamba yamuritse igitabo yise ‘Hewa Rwanda: Lettre aux absents’ mu buryo butamenyerewe mu Rwanda, aho yagendaga asoma ibigikubiyemo aherekejwe n’umuziki wihariye yacurangirwaga na Majnun umunya- Sénégal bafitanye umubano wihariye.

Iki gitabo cya Dorcy Rugamba cyasohotse ku wa 13 Werurwe 2024, gikubiyemo inkuru y’uburyo abasirikare 20 bari bashinzwe kurinda umukuru w’Igihugu bigabye mu rugo rw’iwabo ku wa 7 Mata 1994 i Saa yine za mu gitondo bakica ababyeyi be n’abavandimwe be.

Ni igitabo gikubiyemo urwibutso afite mu bihe byabanjirije uwo munsi wabaye umwijima mu muryango we, ibyo yibuka kuri uwo munsi ndetse n’ubuzima bwa nyuma y’ibyo bihe, ibi byose bikaba bikubiye mu ibaruwa yandikiye abe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubwo yaganiraga na InyaRwanda, yasobanuye ko igitabo cye gikubiyemo ibice bibiri, aho igice cya mbere kivuga ku buzima bwabo hakaza n'ikindi gice kibabwira uko ubuzima bumeze nyuma y'uko batakiriho.

Mu ijambo rye yagize ati: "Ariko ntabwo ari igitabo navuga ko kivuga ku rupfu gusa, ahubwo kivuga ku buzima kugira ngo urupfu rutamira abantu ahubwo abo bantu batabamenye bamenye abo bari bo. Mfite abana bavutse nyuma, abasore n'inkumi benshi cyane bo muri iki gihugu bavutse nyuma y'1994."

Yashimangiye ko kwandika igitabo nk'iki nyuma y'imyaka 30 ishize, ari ukugira ngo abagiye batagenda buhere kandi bari bafite ishyaka, umuco, uburere n'umurage basize byagakwiye guha isomo rinini abavutse nyuma y'amateka mabi yabaye mu gihugu.

Dorcy yavuze ko yashatse kumurika igitabo cye mu gihe igihugu kikiri mu minsi ijana yo kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwego rwo guhuza abantu kugira ngo bongere no guhumurizanya, bakomezanye. 

Ati: "Muri icyo gihe cyo kunama, hari ukuntu abantu baba bakeneye no guhura kugira ngo bafatane mu mugongo. Nicyo gituma natekereje ko byaba byiza umuntu amurika igitabo mu buryo ashobora no guhuza abantu."

Akomoza ku mpamvu yatekereje kwinjiza umuziki mu kumurika igitabo cye, Dorcy yasobanuye ko yifashishije umunyamuziki w'umuhanga kandi w'inshuti ye ukomoka muri Senegal, Majnun bamaze igihe bakorana mu bikorwa nk'ibi, kuko umuziki ufasha ubutumwa bukomeye gutambuka mu buryo bworoshye.

Yagize ati: "Kuvuga inkuru iherekejwe n'umuziki burya ni ibintu byabayeho mu mateka y'abantu bose. Icyo bimara ni uko umuziki ugera ku bantu benshi kurenza abasoma ibitabo."

Yongeyeho ko bitegura kujya muri studio gutunganya iki gitabo mu buryo bw'amajwi harimo n'umuziki kandi ufite injyana ushobora gutuma umuntu akurikira ntarambirwe cyangwa ngo arangare na gato.

Mu byo yagarutseho, harimo n'icyo kwandika igitabo nk'iki bimufasha nk'umwanditsi. Yagize ati: "Buriya iyo umuntu yanditse, njye ntekereza ko ari nko gushyingura umuntu. Ukora ku buryo ubikora mu buryo bwiza bushoboka, kuko igitabo ni ikintu kiramba kikazahoraho. Ni nk'aho uba ubashyinguye kugira ngo n'uzaba ataravuka nawe ejo azaze abamenye.

Ikindi, hari n'icyo byoroshya muri wowe, kuko ni ikintu kiturengeje ingufu. Ni nko komora igikomere, iyo umuntu yanditse akagira aho abishyinguye, n'uwandika nawe hari icyo bimufasha."

Nyuma y'imurikwa ry'iki gitabo, Dorcy yagendaga asinyira buri wese mu gitabo yaguze, kandi wabonaga ko ari igitabo abantu babashije kwitabira bishimiye ku rwego rwo hejuru cyane ko abitabiriye ari ingeri zose barimo urubyiruko n'abantu bakuru.

Umunyamuziki Majnun yavuze ko amaze iminsi mu Rwanda mu ruzinduko azasoza ku wa Mbere w'icyumweru gitaha. Yabwiye InyaRwanda ko akunda u Rwanda kuko afitanye narwo amateka akomeye, y'uko umubyeyi we (Se) yahoze mu gisirikare cy'abanya-Senegal bari mu Rwanda mu 1994.

Dorcy Rugamba usanzwe utuye mu Bubiligi, ni umwanditsi w'ibitabo, ariko agaragara cyane no mu gisata cya filime n'amakinamico. Uretse ibi, ni n'Umuyobozi Mukuru w'ikigo cya Rwanda Arts Initiative kimaze imyaka 12 gikorera mu Rwanda.


Mu cyumba cyijimye, mu mutuzo mwinshi n'umuziki utuje kandi unogeye amatwi, Dorcy Rugamba yamuritse igitabo cye


Ni igitabo gishingiye ku mateka y'umuryango we


Yavuze ko kuri we, kwandika iyo bikozwe neza ari nko gushyingura abe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi


Umunyamuziki Majnun ukomoka muri Senegal ni we wamufashaga ku ruhande rw'umuziki


Amaze imyaka isaga 15 akora umuziki


Yavuze ko we n'u Rwanda bafitanye amateka akomeye kuko Se umubyara yari umusirikare mu gisirikare cy'abanya-Senegal bari mu Rwanda mu 1994


Abitabiriye bari bakurikiye cyane kubera uburyo bwakoreshwejwe mu kubara inkuru


Igitabo cyakiranwe yombi



AMAFOTO: Jeff The Photographer






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND