Kigali

Arnold Schwarzenegger yavuze ibintu 2 yicuza mu buzima bwe

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:28/08/2023 11:57
0


Icyamamare muri Sinema, Arnold Schwarzenneger yavuze ko kugeza ubu acyicuza kuba yaraciye inyuma umugore we Maria Shriver akaryamana n'umukozi wabo wo mu rugo nubwo imyaka 28 ishize, abyibuka nk'ibyabaye ejo.



Arnold Schwarzenegger, umukinnyi wa filime w'icyamamare akaba n'umunyapolitiki wabaye Guvenineri wa Calfornia muri manda ebyeri, yongeye kuvuga kuri Maria Shriver wahoze ari umugore we, avuga ko akicuza cyane kuba yaramuciye inyuma akaryamana n'umukozi wabo bikanarangira babyaranye umwana w'umuhungu.

Ubwo Arnold Schwarzenegger uzwi cyane nka 'Commando', yaganiraga n'ikinyamakuru Variety Magazine, yagarutse ku bintu bibiri (2) yicuza mu buzima bwe. Icya mbere yavuze ni uko yicuza kuba yarahishe umuryango we ko arwaye indwara y'umutima ndetse ikenewe kubagwa ubwo yabimenyaga mu 1999. Iki gihe Arnold yabigize ibanga rikomeye kugeza abazwe abona kubibwira umuryango we.

Ikintu cya kabiri Arnold Schwarzenegger yavuze yicuza ni uko yaciye inyuma Maria Shriver wari umugore we maze akaryamana n'umukozi wabo witwa Mildred Baena bakanabyarana umuhungu witwa Joseph Baena. Arnold yatangiye kuryamana n'uyu umukozi kuva mu 1995 baza kubyarana mu mpera y'umwaka wi 1996.

Arnold Schwarzenegger aracyicuza kuba yarigeze guca inyuma umugore we Maria Shriver akaryamana n'umukozi wabo

Mu magambo ya  Schwarzenegger yagize ati: ''Kumva ko  bimaze imyaka 28 bibaye ahari umuntu yatekerezako byibagiranye cyangwa ko ntakibitekerezaho. Oya siko bimeze. Mbyibuka neza nk'ibyabaye ejo. Ndabyicuza cyane kuko byangije umuryango wanjye na Maria, byatumye Isi imfata uko ntari. Icyizere nagirirwaga cyaragabanutse ndetse ntekereza ko kugeza ubu benshi bakimbona nka Arnold waryamanye n'umukozi we aho kumbona nka Arnold wakoze ibindi byinshi byiza''.

Ibyabaye mu myaka 28 ishize, Schwarzenegger abyibuka nk'ibyabaye ejo

Arnold Schwarzenegger w'imyaka 75 yakomeje asobanura ko nubwo yicuza kuba yararyamanye n'umukozi we wo mu rugo, aticuza kuba barabyaranye umwana ndetse yemeza ko umuhungu babyaranye ari umugisha. Yagize ati: ''Ntimubyumve nabi, ntabwo nicuza kuba narabyaranye n'umukozi kuko nizera ko umwana wacu ari umugisha Imana yaduhaye ibinyujije mu makosa yacu. Icyo nicuza ni uko nababaje umutima wa Maria Shriver. Ndabyicuza kuko biri mu byatumye dutandukana kuko iyo bitaba ubu tuba tukirikumwe''.

Schwarzenegger arikumwe n'umuhungu we Joseph Baena yabyaranye n'umukozi we

Uyu mugabo uri mu bavuga rikijyana ku Isi, yaherukaga kuvuga kuri ibi muri  filime mbarankuru y'ubuzima bwe yitwa 'Arnold' yatangiye kunyura kuri Netflix muri Kamena. Muri iyi filime Schwarzenegger yagaragaje uko byagenze ubwo yiregaga ku mugore we akamubwiza ukuri ko yateye inda umukozi wabo. Yanagaragaje kandi ko umuhungu we Joseph Baena yabyaranye n'uyu mukozi ko babanye neza ndetse ko n'abandi bana be bamwakiriye neza mu muryango w'aba-Schwarzenegger.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND