RFL
Kigali

Steve Harvey yahakanye ibyavugwaga ko umugore we yaryamanye n'umurinzi wabo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:28/08/2023 9:15
0


Icyamamare kuri Televiziyo, Steve Harvey, yahakanye ibyavugwaga ko umugore we Marjorie Harvey yamuciye inyuma akaryamana n'umurinzi wabo (Bodyguard), ndetse bakaba bagiye guhana gatanya.



Umunyarwenya, umwanditsi w'ibitabo afatanya no gukina filime, ndetse akaba n'icyamamare kuri televiziyo kubera ikiganiro cye 'Family Feud', Steve Harvey, amaze iminsi yarabaye iciro ry'imigani ku mbuga nkoranyambaga kubera ibyatangajwe ku rugo rwe n'umugore we Marjorie Harvey.

Ku itariki 25 Nyakanga nibwo imbuga nkoranyambaga zatangiye kugira Steve Harvey iciro ry'imigani nyuma y'uko  hari hamaze gutangwazwa ko umugore we Marjories Harvey yamuciye inyuma akaryamana n'umurinzi wabo wabacungiraga umutekano kuva mu 2015.

Byavugwaga ko umugore wa Steve Harvey yamuciye inyuma akaryamana n'umurinzi (Bodyguard) wabo 

Aya makuru kandi yanavugaga ko Steve Harvey yaba yaramaze kwaka gatanya uyu mugore nyuma yo kumutahura ko yaryamanaga n'umurinzi wabo nk'uko ikinyamakuru Daily Mail cyari cyabitangaje. Ibi byatumye uyu mugabo agarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga aho benshi bavugaga ko bibabaje kubona umuntu nkawe usanzwe ugira inama abashakanye ariwe ucibwa inyuma n'umugore we.

Uyu munyarwenya yateye utwatsi ibi byavugwaga yemeza ko ari ibihuha

Ibi ariko Steve Harvey w'imyaka 66 yabiteye utwatsi avuga ko aya makuru ari ibihuha ndetse ko ntakibazo afitanye n'umugore we. Mu mashusho y'umunota umwe n'amasegonda 46 yashize ku rubuga rwa X yahoze ari Twitter, Steve yagize ati: ''Sinzi niba mwebwe mwemeye ibivugwa ku mugore wanjye. Sinzi uko mwabyakiriye gusa nagirango mbabwireko atari ukuri. Marjorie nanjye ntakibazo dufitanye''.

Steve kandi yahakanye ko ntagatanya agiye guhana n'umugore we bamaranye imyaka 16 barushinze

Ubwo yaganiraga kandi n'ikinyamakuru TMZ, Steve Harvey yavuze ko kuva yarushinga na Marjorie mu 2007 ataramuca inyuma ndetse ko ntakibazo baragirana gishingiye kuribyo. Yagize ati: ''Gucana inyuma ntabwo byigeze biba ikibazo hagati yacu. Ntaranca inyuma na rimwe kuva twabana kandi nanjye ntabyo ndakora. Ntaganya tugiye guhana kandi byose ni amahoro mu rugo rwacu''.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND