Kigali

Nigeria: Umugore yamusabye gatanya ahita ashyira hanze amafoto ari kumwe n’umugore mushya birakaza abantu

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:28/08/2023 12:10
0


Ubusanzwe abantu bakundana bakunze gushyirana ku karubanda, aho abantu bakurikira amafoto yabo, amashusho se n’ibindi. Ibi bamwe batekereza ko babikora kugira ngo bereke rubanda ko bishimye bigatuma bidafatwa kimwe. Yul na Judy, babwiwe gutuza.



Ubwo umukinnyi wa Filime wo muri Nigeria Yul n’umukinzi we Judy Austin, bashyiraga hanze amafoto bari kumwe, abantu bababwiye ko ntacyo bivuze kuba abakundana bashyira hanze amafoto yabo cyangwa amashusho bagamije kwereka abantu ko bari mu rukundo nyamara bashobora kuba bari no kubeshya.

Uyu mukinnyi wa filime wari uri mu nzira zo guha gatanya umugore we wa mbere wayimusabye, yahise ashyira hanze amafoto ari kumwe n’undi mugore bagaragaza ko bakundana, ibintu bitishimiwe n’abantu batandukanye aho benshi bemeje ko urwo urukundo ari akamamo ndetse ko atari akwiriye gutekereza ko yishimye kandi ababaye.

Uwitwa Nancy yanyuze ku mbuga ze ati: ”Abantu bishimanye mu rukundo ntabwo ari ngombwa ko bashyira amafoto yabo hanze kugira ngo bereke rubanda uko urukundo rwabo rumeze. Ahubwo bakwiriye guharanira guhindura ubuzima bwabo ku neza kuko hari igihe umwe muri bo yangiza urugo rwose , izina rwari rufite akaryangiza burundu”.

Ubusanzwe amazina ya Yul ni Yul Chibuike Daniel Edochie, ni umukinnyi wa Filime muri Nigeria wamamaye ku mazina ya Yul Edochie, yavutse mu mwaka wa 1982. Yavukiye muri Leta ya Anambra.

Se umubyara nawe ni Pete Edochie nawe wamamaye muri Cinema ya Nigeria. Uyu mugabo Yul kandi yigeze gutorerwa kuyobora Leta ya Anambra nka Guverineri wayo mu mwaka wa 2017.

REBA HANO YUL N'UMUGORE MUSHYA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND