Abahanzi kazi Ariel Wayz ndetse na Bwiza bari mu bahagaze neza mu muziki nyaRwanda batoboye bagaragaza amarangamutima yabo bavuga uko biyumvise nyuma yo gushyirwa ku rutonde rw’abahataniye ibihembo ‘Trace Awards’ bahagarariye u Rwanda.
Ni amagambo batangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 kanama 2023, ahazwi nko kuri Pili Pili, ikaba ari resitora ariko irimo n’akabari, ikaba iherereye i Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali, ubwo harimo kubera ibirori byo kwishimira abahanzi nyarwanda bahataniye Trace Awards mu gihe itegereje kubera mu Rwanda mu kwezi kwa Ukwakira.
Ariel Wayz nyuma yo kubazwa uko yiyumvise nyuma yo kumenya ko ari mu bihembo bihataniyemo ibyamamare bikomeye ku mugabane wa Africa nka Tiwa Savage, mu mvugo ye yuje ibyishimo bisendereye umutima, yabanje ashyiramo akantu ko kubiyibutsa avuga muri rya jwi rye izina rye rya "Ariel Wayz" hanyuma agira ati:
"Murakoze, mbere na mbere nahise ngira ibyishimo bidasanzwe, kandi ni ukuri ntababeshye ni uko ntabasha kubona amagambo ya nyayo yasobanura uburyo nahise niyumva kuko byari ibintu birenze cyane kuri njye, gusa ariko mbere na mbere ni ibintu byanejeje cyane birananshimisha ku rwego rwo hejuru kubera ko ni amahirwe akomeye kuko nk'ubu ndi umufana ukomeye wa Tiwa Savage urumva ko kuba tuzaba duhuriye mu marushanwa ari ibintu bidasanzwe".
Ariel Wayz yatangaje uko yiyumvise nyuma yo kwisanga mu bihembo bya Trace Awards
Bwiza nk'umwe mu bahanzi bataramara igihe kinini mu muziki ndetse no kwisanga muri ibi bihembo kikaba ari ikintu gikomeye cyane mu muziki we, nawe yagize icyo atangaza nyuma yo kwisanga mu bihembo bikomeye bizaba bihatanyemo ibyamamare muri Africa.
Yagize ati: "Mbere na mbere nagira ngo nshimire abafana bamfashije kugira ngo ngere aho ngeze ubu kuko barahambereye cyane bikanampesha n'amahirwe yo kwisanga muri ibi bihembo, ndabyizeye neza ko nzabitsinda kandi ndi no kugera ku nzozi zanjye nahoze nifuza mu muziki wange kandi nzi neza ko igihe kimwe nzahagararira Africa.
Uyu muhanzikazi kandi yakomeje avuga ko ibintu yahoze atekereza ko bidashoboka bimwereka ko iyo ukoze cyane ukagira ubufasha, bikemera abantu bakagushyigikira, ndetse n'ibitangazamakuru bikagushyigikira ugera kure, akavuga ko ari ibintu bimuha imbaraga zo gukora cyane kuko niba wenda uyu munsi ari Trace Awards, ubutaha bizaba Afrima cyangwa se bikaba BET Awards".
Imbamutima za Bwiza nyuma yo kwisanga mu bihembo bikomeye bya Trace Awrds
Kuri ubu uyu muhanzikazi akaba yamaze kuba ashyira hanze amashusho y'indirimbo ya mbere yitwa" Carry Me" iri kuri Album ye ya mbere yise "My Dream".
Ntabwo aba bahanzikazi Ariel Ways na Bwiza aribo bahanzi bonyine Nyarwanda bahatanye muri ibi bihembo kuko harimo na Bruce Melody, Kenny Sol ndetse na Chriss Eazy, gusa ariko aba bahanzi bazaba bahatana n'abandi barenga 150.
Ibi bihembo kandi bifitiye umumaro abahanzi Nyarwanda kuko umunsi bizaba bimaze kuba, igihe abahanzi bose bamaze kuba bahura, bashobora kuzihuza n'ibindi byamamare bagakora ikintu kidasanzwe.
Kanda hano urebe indirimbo nshya "Carry Me" ya Bwiza
Abari bitabiriye igikorwa cyo gushimira abatoranijwe mu bihembo bya Trace Music
Juno Kizigenza ndetse na France
Uncle Austin nawe yari ahabaye
TANGA IGITECYEREZO