Umuhanzikazi Tiwa Savage wamamaye cyane nk'umwamikazi w'injyana ya Afrobeat muri Nigeria (cyane ko ari bo bayiyoboye kugeza ubu) ndetse no muri Africa, yagize icyo abwira ibihumbi by'urubyiruko rwitabiriye isozwa rya Giant Of Africa Festival.
Uyu muhanzikazi Tiwa Savage ubwo yari ku rubyiniriro mu gitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatandatu muri BK Arena, yatangarije abafana be ko akunda u Rwanda ndetse ko yishimiye kubona abana b'abakobwa baje kumushyigikira. Ati" Ni ku nshuro yanjye ya mbere i Kigali. Abakobwa bari hano ndabakunda kandi nkunda u Rwanda”.
Tiwa Savage yakomeje avuga ko azagaruka gutaramira i Kigali kuko bamweretse urukundo rudasanzwe. Uyu muhanzikazi ubwo yarimo aririmba indirimbo ze zakunzwe cyane, yafatanyaga n'abafana kuziririmba zose cyane ko urubyiruko rwinshi rwari ruhari, rwakuze rumwumva runamufana cyane. Wabonaga yishimiye cyane gutaramira abanyarwanda.
Tiwa Savage yatangaje ko yishimiye gutaramira abanyarwanda
Tiwa Savage yataramiye i Kigali nyuma yo kwishyurwa Miliyoni 150Frw muri Giants of Africa. Afite amateka akungahaye mu muziki wa Afurika. Asanzwe aririmba mu bitaramo byitabirwa n’abantu barenga ibihumbi 50 hakaburaho bake ngo buzure.
Tiwa Savage niwe muhanzi wo muri Nigeria waririmbye mu muhango w'imbonekarimwe wo kwimika Umwami w'u Bwongereza Charles III. Aba umunyafurika wa mbere uririmbye mu birori by’i Bwami.
Uyu muhango ukaba warabaye ku 07 Gicurasi 2023, aho abanyacyubahiro barenga ibihumbi 2000 aribo bari bitabiriye ibyo birori. Ubwiza bwe n'uko yitwara ku rubyiniro, biri mu bituma uyu mukobwa w’i Lagos yigwizaho igikundiro.
Uburanga bwa Tiwa Savage buri mu bituma agira abafana benshi
Uyu mwamikazi w'injyana ya Afrobeat, yataramiye muri Kigali ku nshuro ye ya mbere. Ariko si nshuro ya nyuma kuko yavuze ko azagaruka.
Tiwa Savage yishyuwe miliyoni 150 Frw kugira ngo ataramire mu Rwanda
Yanditswe na Dieudonne Kubwimana
TANGA IGITECYEREZO