Mu munsi mukuru wo gufungura ku mugaragaro iserukiramuco rya African Giant Festival, Perezida Paul Kagame yahawe umupira wanditseho izina rye nk'ikirango cy'igihangange muri Africa.
Kuri iki cyumweru tariki 13 Kanama 2023 ni bwo iserukiramuco rya African Giant ryatangiye ku mugaragaro muri BK Arena bikaba biteganyijwe ko iri serukimuco rizamara igihe kingana n'icyumweru kimwe.
Mu gutangira ku mugaragaro iri serukimuco, Perezida wa Repebulika Paul Kagame ndetse n'umukobwa we Ange Kagame, ni bamwe mu bashyitsi bakuru b'igihugu bari bitabiriye ibi birori.
Nk'Umuyobozi Mukuru wari muri uyu muhango, yafashe umwanya ashimira Masai Ujiri kubwo gutangiza African Giant.
Paul Kagame yagize ati "Ndagushimiye cyane Masai ku bwo kuzana iki gitekerezo ukabahuriza hamwe (urubyiruko ruturuka mu bihugu 16)"
Masai wishimiye cyane uko iki gikorwa cyakiriwe, yavuze ko atabona uko ashimira abanyaRwanda anashimira Perezida wa Repebulika Paul Kagame by'umwihariko kuba ari igihangange muri Africa.
Mu rwego rwo kumushimira, Masai yahaye Perezida wa Repebulika Paul Kagame umupira wanditseho amazina ye hanyuma avuga ko ari we "Giant" wa Africa.
Biteganyijwe ko iri serukiramuco rizamara icyumweru ribera mu gihugu cy'u Rwanda bikazasozwa tariki 20 Kanama 2023, ibirori byo gusoza iri serukimuco bikazitabirwa n'abahanzi b'ibyamamare muri Africa harimo Davido na Tiwa Savage.
Iri serukiramuco riri kuba mu gihe umushinga wa Giants of Africa uri kwizihiza imyaka 20 umaze ufasha urubyiruko rwo muri Afurika rufite impano mu mukino wa Basketball.
Perezida Kagame ari mu bitabiriye igitaramo cya African Giant
Perezida yagejeje ijambo ku bitabiriye igitaramo cya African Giants
Masai yahaye Paul Kagame impano y'umupira wanditseho amazina ye
TANGA IGITECYEREZO