Kigali

Perezida wa Malawi yategetse ko ingabo z'igihugu cye ziri muri Congo zikurwayo

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:5/02/2025 21:10
0


Perezida wa Malawi, Lazarus Chakwera, yategetse ubuyobozi bw'Ingabo gutangira gutegura uburyo bwo gucyura abasirikare b'icyo gihugu bari mu ntambara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.



Izi ngabo ziri mu itsinda ry’abasirikare baturutse mu muryango w’ibihugu bya Afurika y'Epfo (SAMIDRC) boherejwe mu Ukuboza 2023 mu Burasirazuba bwa Congo kugira ngo zizafatanye n’iz’icyo gihugu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro irimo n'uwa M23.

Icyo gihe zagiye muri Congo nyuma y'uko ingabo za Africa y’Iburasirazuba, zigizwe n’abasirikare ba Kenya, u Burundi, Sudani y’Epfo na Uganda zari zimaze gusabwa kuvayo.

Perezida wa Malawi yategetse ko Ingabo ze ziva muri Congo kugira ngo hubahirizwe inzira z'imishyikirano ari nazo zizatanga amahoro arambye.

Ibi bije nyuma y'uko umutwe wa M23 wamaze kwigarurira umujyi wa Goma wose ndetse Abayobozi b'uyu mutwe baheruka gutangaza ko nyuma yo kwigarurira Goma, urugamba rukomereje mu bindi bice kugeza i Kinshasa.

M23 irangamiye gukuraho ubuyobozi bwa Perezida Tshisekedi bukomeje gutsikamira abaturage cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi bavuga Ikinyarwanda bakaba barabaye impunzi mu bihugu by’amahanga birimo n’u Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND