Ivugabutumwa rikomereje mu gitaramo cyateguwe na East African Gospel Festival kikaba ari igitaramo giteganyijwemo byinshi harimo kubona amavuta y'umwuka wera binyuze mu ndirimbo zihembura imitima ya benshi.
East African Gospel Festival yamaze gutangaza igiterane kirimo ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo zihimbaza Imana, aho umuhanzi Alex Dusabe azacuranga hafi amasaha 4,indirimbo ze zakunzwe cyane.
Ikigiterane giteganyijwe kuzaba tariki 11 Kanama, 2023 kizatangira Saa Kumi n'Imwe z'umugoroba, kizabera ahitwa Imbugangari (Kigali Car Free Zone).
Biteganijwe ko abitabiriye iki giterane bazahabonera byinshi bitandukanye harimo n’umugoroba utazibagirana urimo guhimbaza no kuramya Imana.
Iritsinda rya East African Gospel Festival rikora nk'ikiraro cyo kugira imbaraga zihindura binyuze mu ndirimbo ziramya Imana no kurwanya ibiyobyabwenge, ihohoterwa, gutwara inda ku bangavu n’agahinda gakabije
Intego yabo ni ukubaka ingamba nshya mu kurwanya ibi bibazo byugarije abatari bake hatangwa ibisubizo birambye
Kwinjira muri iki giterane ni ubuntu, KIzagaragaramo abahanzi batandukanye.
Mu kurema umugoroba w’ibyishimo, abategura ibitaramo bagaragaje ko bahishiye byinshi abazitabira aho batahise batangaza abandi bahanzi bazaba bahari ahubwo bavuga ko ari agashya bazabatungura kubona impano nyinshi zizerekanwa kandi zose zikoreshwa mu kuramya no guhimbaza Imana.
Buri wese aratumiwe ntawe uhejwe kuko azaba ari
igitaramo cyerekana kwizera kwinshi mu mitima y’abantu.
Umuhanzi ufite amavuta agiye kongera guha abantu ibyishimo mu kuramya no guhimbaza Imana
Igitaramo cya Alex Dusabe kiraba mu mpera z'iki Cyumweru
TANGA IGITECYEREZO