Mu gihe iminsi isigaye ngo hamenyekane Nyampinga wa Afurika y’Epfo 2023 iri kubarirwa ku ntoki, ikamba rishya kandi rishingiye ku mateka akomeye rizambikwa Nyampinga uzahiga abandi ryagiye ahagaragara.
Finale y’iri rushanwa ryo gushaka Nyampinga wa Afrika y'Epfo rimaze iminsi riba muri iki gihugu, iteganijwe kuri iki cyumweru, tariki 13 Kanama
2023.
Kuri uwo munsi uwatsinze
ntazatahana gusa ishema ry’uko yabaye Nyampinga wa Afrika y’Epfo, ahubwo
azambikwa n’ikamba rishya. Ikamba rishya ryiswe Mowana, bisobanuye 'Igiti
cy'ubuzima'.
Mowana ni igitekerezo
cya Ursula Pule, umuyobozi ushinzwe guhanga udushya akaba n’uwashinze Nungu Diamonds,
umuterankunga ukomeye w’ikamba rishya rya Miss Afrika y'Epfo.
Mowana, ikamba rishya rizambikwa Miss South Afrika 2023
Pule, umaze imyaka
itari mike akoresha ubuhanga bwe mu guhanga imitako, yakoze imitako itazibagirana
ku byamamare nka Somizi Mhlongo, Connie Ferguson na Dineo Langa.
Ati: “Igitekerezo
cyanjye cyaturutse kuri safari twafashe i Musina muri 2019; ku giti cyiza cya
baobab, kizwi kandi nk’igiti cy'ubuzima. ”
Miss South Africa
ibinyujije kuri instagram yabo yanditse iti: ‘Nyampinga mushya wa Afrika yepfo
azambikwa ikamba rishya ryiswe Mowana, "Igiti cyubuzima".’
Bongeyeho bati: ‘Mugihe
azaba abera intangarugero abakiri bato na ambasaderi wa Afrika y’epfo, azaba
yitwaje uburemere bw’umurage wacu ndetse na mu bimenyetso bizwi cyane mu gihugu
cyacu; igiti gisobanura ubuzima.’
Bati: ‘Baobab yubahwa cyane n’abagore, bakundwa nk’isoko y’ubuzima n’ibyiza. Byombi, ni ibimenyetso by’imbaraga no kwihangana. Izuba rya Afurika ryarashe ryakoreshejwe nk'ikigereranyo kigereranya izamuka rya Miss Afurika y'Epfo ku ngoma ye, bisobanura intangiriro y'ubuzima bwe bushya nk'umwamikazi.
Dutegerezanyije
amatsiko menshi kubona Nyampinga mushya wa Afrika y’epfo yambara iri kamba
ryiza kuri iki cyumweru, 13 Kanama kuri SunBet kuri Time Square muri Pretoria.
Nungu Diamonds, ku bufatanye
n’umuryango wa Miss Afrika y’epfo, ni we muterankunga wihariye w’imitako n’imideli
mu marushanwa ya Miss Afrika y’epfo mu myaka itatu iri imbere.
Abakobwa barindwi babashije kugera ku musozo w'irushanwa rya Miss South Africa 2023
Abakobwa bari mu
irushanwa bagikubita amaso iri kamba, ibishimo n’amatsiko y’uzaryegukana
byarushijeho kwiyongera. Kugeza ubu, muri iri rushanwa hasigayemo abakobwa
barindwi aribo; Anke Rothmann - 23, Bryoni Natalie Govender - 26, Homba
Mazaleni - 23, Jordan van der Vyver - 27, Melissa Nayimuli - 27, Nande
Mabala - 26, Melissa Nayimuli w’imyaka 27.
Ndavi Nokeli, Miss South Africa 2022 wambaye ikamba kugeza habonetse umusimbura ku cyumweru
Miss Afrika y’epfo 2023 azatahana ibihembo n’inkunga zitandukanye bifite agaciro ka miliyoni zirenga R3 zingana na miliyoni 186,941,760.63 z’amafaranga y’u Rwanda. Uzegukana iri kamba, azasimbura Ndavi Nokeri, Nyampinga wa Afrika y’epfo w’umwaka ushize, 2022.
TANGA IGITECYEREZO