Umuhanzikazi Zuchu yanenze bamwe mu bahanzi bo mu gihugu cya Tanzania bagura Views kugira ngo bemeze ko bakunzwe cyane.
Umuhanzikazi Zuhura Othman uzwi ku mazina ya Zuchu ukorera umuziki we muri Wasafi Record, yanenze abahanzi bagenzi be bo mu gihugu cya Tanzania bagura Views kugira ngo berekane ko bakunzwe cyane.
Yatangaje ko abantu bose bagura Views ari uko baba batiyizeye mu kazi bakora bityo bakabikora mu rwego rwo kugira ngo bagaragaze ko bakunzwe cyane kandi ari ibintu by'ibigurano.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, Zuchu yagize ati "Mpora nibaza uko abahnzi bagenzi bange baba bumva bameze iyo bagura views. Ni nkuko waba ubizi ko ufite ibihanga muri Business yawe ariko ugashaka kubihisha.muba mwumva mumeze gute? ibyo biba gusa muri Tanzania."
Zuchu yatangaje ibi nyuma yo gushyira hanze indirimbo Honey nyuma y'amezi atatu yari ashize yaricishije abafana be irungu adasohora indirimbo.
Nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo, mu minsi irindwi igiye hanze imaze kurebwa n'abarenga million ebyiri n'igice ndetse na Boss we Diamond Platnumz akaba akomeje kwihundagazaho abakunzi b'umuziki abinyujije mu ndirimbo "Enjoy".
Si muri Tanzania gusa, kuko no mu Rwanda abantu bajya bashinja abahanzi bamwe na bamwe kugura views aho byavuzwe cyane ubwo Meddy yasohoraga indirimbo My Vow ikarebwa n'abarenga million mu gihe kitageze mu minsi ibiri.
Zuchu aribaza uko abahanzi biyumva iyo baguze views cyane cyane kuri Youtube
Meddy niwe muhanzi wo mu Rwanda uheruka gushinjwa kugura views ubwo yashyiraga hanze indirimbo My Vow yaririmbiye umugore we Mimi
Reba amashusho y'indirimbo Honey umuhanzikazi Zuchu aherutse gushyira hanze.
TANGA IGITECYEREZO