RFL
Kigali

Benshi basenyewe n'ubuhehesi: Urutonde rw'Ibikomerezwa 6 muri Politiki byahanye gatanya

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:3/08/2023 14:47
0


Injira mu ngo z'abanyapolitiki bakomeye ku Isi, bagiye bahana gatanya uko imyaka yagiye ihita babitewe ahanini n'ubuhehesi bwabaranze ubwo bari bamaze kurushingana nabo bihebeye bikarangira batandukanye.



Dore urutonde rw'abanyapolitiki 6 bakomeye ku Isi bagiye bahana gatanya n'abafasha babo barangajwe imbere na Minisitiri w'Intebe wa Canada, Justin Trudeau wamaze gutangaza ko yatandukanye n'umugore we nyuma y'imyaka 18.

Igitanganje kuri aba banyapolitiki, benshi muri bo bagiye basenyerwa n'ubuhehesi aho wasangaga guca inyuma abagore babo  aribyo byashyize akadomo ku rukundo n'ingo zabo.

1. Justin Trudeau na Sophie Gregoire

Minisitiri w'Intebe wa canada, Justin Trudeau, yatunguranye mu ijoro ryakeye ubwo yatangazaga ko yatandukanye mu mategeko n'umugore we Sophie Gregoire nyuma y'imyaka 18 bari bamaranye.

Minisitiri w'Intebe wa Canada, Justin Trudeau yatandukanye n'umugore we

Aba bombi batangaje ibi bakoresheje itangazo bashyize kuri konti zabo za Instagram. Bavuze ko gutandukana kwabo ari icyemezo bumvikanyeho kandi ko nubwo bahanye gatanya bazakomeza kuba umuryango ndetse banakomeze kubana bya hafi. Gusa aba bombi birinze kuvuga icyatumye batandukana.

2. King Charles III na Princess Diana

Imwe muri gatanya yavuzwe cyane mu mateka ndetse ikanamara imyaka myinshi mu nkiko itararangira kubera imanza z'impande zombi ni iya Charles wa III Umwami wu Bwongereza n'uwahoze ari umugore we Princess Diana ariwe banabyaranye abana babiri aribo Prince William na Prince Harry.

Ubwo Queen Elizabeth II, yari akiri ku ngoma, mu 1992 nibwo Prince Charles n'umugore we Princess Diana batangaje ko batandukanye ndetse ko batakibana nk'umugore n'umugabo. Kuva icyo gihe bahise batangira kujya mu ntambara y'amagambo mu itangazamakuru no mu nkiko.

Mu 1992 King Charles III yatandukanye na Princess Diana bafitanye abana 2

Ubwo Princess Diana yaganiraga na The New York Times mu 1993, yatangaje ko icyatumye atandukana na Prince Charles akanaterwa umugongo n'umuryango w'i Bwami, ari uko atari akibashije kugendera ku mategeko yahabwaga ndetse anavuga ko bashakaga kumushyira muri politiki atabishaka.

Byumwihariko Princess Diana yanavuze ko abizi neza ko Prince Charles yari afite undi mugore aryamana  nawe yagize ihabara rye. Ubwo yabazwaga uwo mugore Diana yanze kuvuga izina rye ahubwo avuga ko azashyira ukuri hanze amaze gusinya gatanya.

Nyuma y'imyaka 4 Prince Charles na Princess Diana barebana ay'ingwe, barashyize bahana gatanya ku mugaragaro mu 1996. Kuva ubwo Diana yahise atangaza ko umuntu umusenyeye ko ari Camilla Rosemary Shand ari nawe wahise aba umugore wa Charles kugeza ubu.

Byaje kumenyekana ko Charles yacaga inyuma Diana akajya kwa Camilla

Ubwo King Charles III yimikwaga maze umugore we Camilla nawe akambikwa ikamba, byatumye benshi bamwibasira ku mbuga nkoranyambaga abandi nabo bamukurira ingofero ko ariwe mugore wabaye ihabara akanasenya urugo rw'abandi bikarangira abaye umwamikazi.

Kugeza ubu, King Charles III arikumwe na Camilla watumye atandukana na Princess Diana

Inkuru y'urukundo rwa King Charles III na Princess Diana n'uburyo yamucaga inyuma kwa Camilla Rosemary, yabaye kimomo ku Isi ndetse iza no gukinwamo filime yabiciye kuri Netflix yitwa 'The Crown'. Iyi nkuru kandi yanagarutsweho cyane mu gitabo kivuga ku buzima bwa King Charles III cyitwa ''Charles: Thoughts, Hopes, And Dreams''.

3.Boris Johnson

Uyu mugabo wabaye meya w'umujyi wa London ndetse akaba na Minisitiri w'Intebe w'Ubwongereza, azwiho kuba yarahanye gatanya inshuro 2 azira ubuhehesi.

Mu 1993, Boris Johnson yahanye gatanya n'umugore we wa mbere, Allegra Owen bari barashakanye mu 1983. Aha batandukanye bapfa ko Boris yaciye inyuma umugore we agatera inda inkumi yitwa Marina Wheeler. Nyuma y'ibyumweru 5 gusa Boris na Allegra bahanye gatanya nibwo Marina yahise yibaruka umwana w'uyu muyobozi.

Boris Johnson arikumwe na Marina Wheller wamusenyere urugo rwa mbere

Kuva ubwo Boris Johnson na Marina Wheeler bahise barushinga gusa urugo rwabo rwakunze kugarukwaho cyane ruvugwaho ubuhehesi aho Boris yavugwagaho kuryamana n'umunyamakurukazi witwa Petronella Wyatt.

Nyuma yo gutandukana n'abagore 2, Boris yashakanye n'umugore wa gatatu

Mu 2009 ubwo Boris Johnson yari meya wa London yaciye inyuma umugore we Marina maze abyarana n'umugore wakoraga mu biro bye witwa Helen Macintyre. Mu 2020 ubwo Boris yari Minisitiri w'Intebe nibwo yahanye gatanya na Marina Wheller maze ahita ashaka umugore wa Gatatu witwa Carrie Symonds.

4. Nicolas Sarkozy

Uyu mugabo wabaye Perezida w'Ubufaransa kuva mu 2007 kugeza mu 2012 nawe azwiho kuba yarakoze gatanya mu buryo butangaje. Mu 1995 yahanye gatanye n'umugore we wa mbere Marie-Dominique Culioli.

Sarkozy yatandukanye na Marie Dominique bapfuye ko yamuciye inyuma

Impamvu yatumye aba bombi batandukana ni uko Nicolas Sarkozy yari amaze kujya aryamana n'inkumi yitwa Cecelia Ciganer-Albeniz bikamenyekana. Ntibyatinze mu 1996 Nicolas yahise arushinga na Cecelia wamusenyeye urugo rwa mbere.

Ibyaba bombi ntibyarambye kuko mu 2005 Cecelia Ciganer yaje gutera ishoti Nicolas Sarkozy maze ahita amwaka gatanya bapfa ko yaryamanye n'umunyamakurukazi witwa Anne Fulda wakoreraga ikinyamakuru 'Le Figaro'.

Ubuhehesi bwatumye Sarkozy atandukana n'umugore wa kabiri

Nicolas Sarkozy ntiyatinjemo kuko yahise ashaka umuhanzikazi akaba n'umunyamideli ,Carla Bruni aba umugore we wa gatatu.

5. Froncois Hollande

Yabaye Perezida w'Ubufaransa kuva mu 2012 kugeza mu 2017. Nawe yasenyewe n'ubuhehesi. Mu 2007 nibwo yatandukanye n'umugore we Segolene Royal bari bamaranye imyaka 19. Kuva ubwo Hollande yahise ajya mu rukundo n'umunyamakurukazi Valerie Trierweiler wari uzwiho gusesengura inkuru za politiki mu Bufaransa.

Francois Hollande yatandukanye n'umugore wa mbere Segolene bapfa kumuca inyuma

Aba bombi nubwo bendaga kurushinga dore ko Francois Hollande yari yaramwambitse impeta y'urukundo, mu 2014 Valerie yatangaje ko batandukanye nyuma yo kumenyako Perezida Hollande yaryamanye n'umukinnyi wa filime, Julie Gayet.

Kuva mu 2014 Hollande yahise akundana na Julie Gayet ndetse banarushinze mu mpera z'umwaka ushize wa 2022.

6. Vladimir Putin

Perezida w'Uburusiya, Vladimir Putin  ni umwe mu bagabo b'igitinyiro ku Isi, nawe ibya gatanya ntibyamwibagiwe. Urugo rwe n'umugore we Lyudmila Shkrebneva rwaje gusenyuka nyuma y'imyaka 31 biturutse ku mubano w'ibanga Putin yagiranye n'inkumi yitwa Alina Kabaeva wamamaye mu mikino ngororamubiri (Gymnastic).

Putin yatandukanye n'umugore we nyuma yo gutera inda inkumi yitwa Alina

Mu 2008 nibwo inkuru yabaye kimomo ko Putin yaba agiye gutandukana n'umugore we Lyudmila, maze akarushinga na Alina Kabaeva wari umaze kumenyekana ko ari ihabara rye. Ikinyamakuru cya mbere cyabitangaje cyitwa Moscow Korrespondent, cyahise gifungirwa imiryango ndetse n'umuyobozi wacyo atabwa muri yombi.

Iby'urukundo rwa Putin na Alina Kabaeva byari byaragizwe ibanga birangira bimenyekanye

Inkuru zigaruka kuri Putin na Alina zakomeje gukwirakwira hirya no hino ku Isi kugeza mu 2014, ubwo byamenyekanaga ko Alina Kabaeva yamaze kwibaruka umwana w'umuhungu wa Putin. Ibi byatumye Putin n'umugore we Lyudmila bahita bahana gatanya bari bararushinze mu 1983.

Kuva mu 2014 urukundo rwa Putin na Alina rurashyushye

Kuva mu 2014 Putin yibanira na Alina Kabaeva ndetse bamaze no kubyarana abana babiri. Uyu mu Perezida uri mubatitiza Isi, anaherutse kubakira inzu y'umuturirwa Alina mu mujyi wa St. Petersburg, amushimira kuba yarihanganiye igitutu yashyizweho kuva byamenyekana ko bakundana .








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND