Kigali

Ifu y’amasaka, umuti mwiza mu kuvura byihuse indwara yo gucibwamo n’izindi

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:27/07/2023 14:58
0


Igihingwa cy’amasaka kiri mu binyampeke bidakundwa cyane kuko bitagira uburyohe bukurura abantu, ariko intungamubiri zibonekamo ziboneka mu binyampeke bicyeya. Si ibyo gusa ahubwo amasaka avura indwara nyinshi mu mubiri ukanakomera.



Amasaka ahingwa cyane cyane muri Afurika, ariko anahingwa mu Buhinde, muri Amerika no mu Bufaransa.

Habaho ubwoko bwinshi bw’amasaka, kandi akoreshwa mu buryo bunyuranye, nko kuyagaburira amatungo, kuyakoramo injugu, umusemburo, inzoga (biere), hari abasakaza inzu zabo ibikenyeri biva ku masaka, abandi bakabyubakisha urugo (uruzitiro) n’ibindi.

Amasaka kandi ashobora gukorwamo ifu y'igikoma, agakorwamo umugati, imitsima yokeje “gateaux”, imitsima (rukacarara), biswi, hari n’abayarya atetse bisanzwe. 

Amasaka azwiho kuba ari igihingwa kizigama amazi n’ifumbire, akaba yihanganira igihe cy’izuba. Ikindi kandi agira imizi imanuka mu butaka, ikayafasha kubona ibyo akeneye mu butaka byose.

Amasaka akungahaye ku butare bwa “phosphore”. Icya mbere, ni uko nta “gluten” iba mu masaka (ikunda kuboneka mu bindi binyampeke nk’ingano, kandi hari abantu bafite imibiri idakorana n’iyo gluten, ku buryo iyo bariye cyangwa banyoye ikintu irimo, bagira ibibazo byo kurwara mu mihogo cyangwa mu mara).

Amasaka akungahaye ku butare bwa “Fer” na “Calcium”, garama 100 z’amasaka, ziba zirimo 4.4mg za “Fer” na 287mg za “phosphore”. 

Icyo gihingwa kifitemo Phosphore, bikigira ikiribwa gikenewe cyane mu mubiri w’umuntu, kuko ubundi umuntu akwiriye gufata nibura garama 2 ku munsi.

Abahanga mu by’ibimera, bagira inama abantu bakunda kugira ibibazo byo kubura calcium mu magufa yabo, ko bajya bitabira gufata amafunguro arimo amasaka kuko phosphore iboneka mu masaka, ikomeza amagufa.

Kuba amasaka atagira isukari nyinshi cyane ugereranije n’ibigori, bituma ari meza cyane no ku mafunguro aganewe abarwayi ba diyabete.

Urubuga rwa farmradio ruvuga ko amasaka abarirwa mu binyampeke kimwe n’ingano, uburo, ibigori, umuceri, kikaba ari ikinyampeke kiza ku mwanya wa gatanu mu bihingwa hirya no hino ku isi. 

Amasaka aza ku mwanya wa kabiri mu binyampeke bihingwa muri Afurika nyuma y’ibigori biza ku mwanya wa mbere.

Amasaka ashyirwa mu byiciro binyuranye bitewe n’amabara yayo, harimo umweru n’umutuku. Amasaka afite intungamibiri nyinshi harimo poroteyine n’indi myunyungugu. Agira kandi na vitamin B, C na E.

Ubushakashatsi bwerekanye ko kongera amasaka mu mafunguro umuntu afata, byamufasha kurwanya indwara yo kubura amaraso, kanseri, diyabete, bigabanya kandi ingano y’ibinure bibi mu mubiri (cholesterol).

Ku bantu barwaye indwara yo gucibwamo, bafata agafu k’amasaka bakavanga n’amazi atetse mu kirahuri, maze bakanywa, inzoka yo guhitwa ihita ikira. 

Nubwo gukoresha amasaka bisigaye mu bantu bakuze cyane, ariko amasaka ni meza kuri buri muntu.


Ufata ibiyiko bibiri ukabishyira mu mazi asukuye, ugakoroga ukanywa, bikagukiza inzoka zo guhitwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND