Kigali

Amatora yatangiye! Ibigo bifata neza abakozi mu Rwanda bihatanye muri "People Matters Awards"

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:12/12/2024 13:57
0


Nyuma y'uko Ikigo gihuriza hamwe abashinzwe kwita ku bakozi mu bigo bitandukanye, People Matters Kigali-Rwanda, gitangaje ko kigiye gutangira guhemba ibigo bifata neza abakozi, kuri ubu igikorwa cyo gutora ibi bigo cyamaze gutangizwa ku mugaragaro.



Ni ibihembo byiswe ‘People Matters Awards 2024’ bigiye gutangwa n’Ihuriro People Matters Kigali Rwanda ry’abasanzwe ari abanyamwuga mu kwita ku bakozi (Human Resources- HRs).

Ibihembo bizatangwa mu byiciro 10 birimo icy’ibigo byagaragaje umwihariko mu gushyiraho gahunda zidaheza, kwita ku bagore n’abantu bafite ubumuga, kongerera ubumenyi abakozi ndetse n’ibindi.

Muri ibi byiciro, harimo icya ‘Best workplace for diversity & inclusion,’ ‘Best employee wellness program,’ ‘Employee of the year,’ ‘Best work-life balance initiatives,’ ‘Best workplace for women,’ ‘Employee development & training excellence,’ ‘Outstanding employee benefits and compensation,’ ‘Innovation in HR practices,’ ‘HR team of the year,’ ndetse n’icyiswe ‘Rising Star Award.’

Mu bigo bihataniye ibi bihembo, harimo MTN Rwanda, Bank of Kigali, Rwanda Red Cross, Inteko y’Umuco, Isibo Group Ltd, Kigali Marriott Hotel, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), BRD, REG, MIFOTRA, BPR Bank, Four Points by Sheraton Kigali n’ibindi byinshi.

Kuri ubu, uburyo bwo gutora burafunguye, aho ushobora kunyura ku rubuga rw'abateguye iri rushanwa [kanda HANO] ugaha amahirwe ikigo ubona cyafashe neza abakozi bacyo muri uyu mwaka.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa 15 Ugushyingo 2024, Umuyobozi wa People Matters Kigali Rwanda, Steven Murenzi yatangaje ko ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya mbere, mu rwego rwo kuzana ubudasa bwo kwibutsa abakoresha ko kwita ku bakozi bagafatwa neza ari bwo buryo bwonyine bwo kongera umusaruro kandi n’abawutanze bakaba babayeho bishimye.

Ati “Twaricaye hagati yacu turavunga ngo ibigo byita ku bakozi gute? Ibifata neza abakozi babyo kuki tutabishimira? Niho havuyemo rero igitekerezo cyo kuvuga ngo ibigo byita ku bakozi reka nabyo tubishimire, nibwo bwa mbere bigeye kuba mu gihugu. Ubundi habagaho ibindi bihembo bitandukanye ariko ntawashimiraga uwitaye kuri abo bakozi. Iyo gahunda niyo tugambiriye, kandi niyo dushyize imbere”.

Ubuyobozi bwa People Matters Kigali-Rwanda bwatangaje ko ibi bihembo bizaba biri mu byiciro icumi bitandukanye. Buri cyiciro hazavamo ibigo bitatu byitwaye neza mu gufata neza abakozi babyo mu 2024 ndetse no kugira inama ibigo uko byafata neza abakozi.

Sibyo gusa kandi hazahembwa n’ibigo bikizamuka byafashe neza abakozi ariko bitarengeje imyaka ibiri bibayeho.

Umuyobozi Mukuru wa People Matters Kigali-Rwanda, Steven Murenzi yavuze ko ari ngombwa gushimira ibigo bifata neza abakozi, kuko iyo umukozi afashwe neza bituma akora akazi ke yishimye kandi neza, ikigo kikabona umusaruro.

Yasobanuye ko ibigo bizahembwa ari ibizabasha kugaragaza uko byitaye ku bakozi babyo muri uyu mwaka wa 2024. Yavuze kandi ko iyo ibigo byitaweho n’abantu babikoramo bakitabwaho igihugu cyatera imbere ntakabuza.

Ati: “Isoko ikomeye y’ubutunzi igihugu cyacu gifite ni abantu. Bivuga ngo rero abantu bitaweho, igihugu kizatera imbere, ubukungu buzatera imbere, ubuzima buzatera imbere.’’

Kwandikisha ibikorwa byakozwe biteza imbere abakozi mu mwaka wa 2024, byatangiye tariki 15 Ugushyingo 2024 bisozwa tariki 5 Ukuboza 2024.

Ikigo cyaba icya leta, icy’abikorera, umuryango utegamiye kuri leta (NGO) ndetse n’ibigo bito bigitangira (Start-ups), byose byemerewe guhatana muri ayo marushanwa mu gihe byujuje ibisabwa.

Ku bindi bisobanuro wasura urubuga www.peoplemattersrwanda.rw cyangwa ugahamagara 0788323565.

Ibirori nyirizina byo gutanga ibihembo ku bigo bizaba byahize ibindi, bizaba ku wa Gatanu tariki 20 Ukuboza 2024 Saa Kumi n’Imwe z’umugoroba kuri Four Points By Sheraton Hotel i Kigali.

Dore uko ibigo bihatanye muri buri cyiciro:


    

Ibirori byo gutanga ibi bihembo bizaba ku wa 20 Ukuboza 2024






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND