Abahanga mu miti baburiye abakoresha udukingirizo twa 'Sure condoms’ kubera impungenge z’ubuziranenge. Mu mabwiriza mashya, urwego rushinzwe ubugenzuzi muri Kenya, rwasabye Abanyakenya guhita bareka gukoresha utu dukingirizo mu rwego rwo kwirinda.
Utu dukingirizo ahanini tubarizwa cyane mu bitaro bya Leta, mu mashuri no mu bigo nderabuzima. Ibi byari muri gahunda ya leta igamije kugabanya ikwirakwizwa rya virusi itera SIDA, n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Agakingirizo gatangwa ku buntu muri gahunda ya leta y’ubuzima yo gukumira ikwirakwira ry’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Gusa kuri ubu Leta ya Kenya yabujije abaturage gukomeza gukoresha udukingirizo twa Sure.
Binyuze mu kigo gishinzwe Farumasi, The Pharmacy and Poisonous Board (PPB), haburiwe abakoresha 'Sure Condoms'. Icyemezo cyo kubuza Abanyakenya gukoresha utu dukingirizo cyatewe na raporo z’ibibazo by’ubuziranenge bishobora guteza ingaruka ku buzima rusange.
Mu gihe umwihariko w’ibibazo by’ubuziranenge utarashyirwa ahagaragara, inama y'ubutegetsi yashimangiye ko hakenewe ubwitonzi, kandi abantu bakimakaza umuco wo gukoresha ibicuruzwa byemewe kandi bifite ubuziranenge.
PPB yagiriye inama abaturage guhagarika ikoreshwa ry'udukingirizo twa sure no gushaka ubundi buryo bwemejwe n'inzego z'ubuzima bwo kwirinda.
Iki cyemezo kije mu gihe Guverinoma ikomeje gushyira ingufu mu kurengera ubuzima bw’abaturage no kureba niba ibicuruzwa byatanzwe mu rwego rwo kwirinda virusi itera SIDA no kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina byujuje ubuziranenge n’umutekano.
Ibi byateje impungenge abantu bamwe bashingira kuri gahunda ya leta yo kubona agakingirizo ku buntu ndetse n’abari basanzwe bakoresha utu dukingirizo mu bwirinzi.
Icyakora, impuguke mu by'ubuzima zijeje abaturage ko kwibutsa ari intambwe ikenewe mu kubungabunga umutekano, kandi ko abafite impungenge z’uburyo bwo kwirinda, babwiwe ko gahunda yo gutanga udukingirizo ku buntu ahantu hahurira abantu benshi bizakomeza.
Abahanga baraburira Abanyakenya bakoresha udukingirizo twa 'Sure condoms' kubera ikibazo cy'ubuziranenge
Umwanditsi: KUBWIMANA Solange
TANGA IGITECYEREZO