Kigali

Ubuzima n’ubwiza bwa Miss Tanzania 2022 Halima ugeze kure imyiteguro y'irushanwa rya Miss World-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:24/07/2023 10:10
0


Halima Kopwe wegukanye ikamba rya Miss Tanzania 2022, ni we uzahagaragarira iki gihugu mu irushanwa mpuzamahanga ry’ubwiza rya Miss World 2023 rizabera mu Buhinde.



Abategura irushanwa rya Miss Tanzania, bongeye kwibutsa abantu ko Miss Halima ari we uzahagararira iki gihugu mu irushanwa rya Miss World, kandi akaba ageze kure imyiteguro.

Ibi bitangajwe nyuma y’iminsi micye muri iki gihugu hatowe Miss Tanzania 2023 wabaye Tracy Nabokeera [Tracy Keera], wari usanzwe n’ubundi afite ikamba rya Miss Higher Learning 2023.

Abantu bamwe bari banatangiye kubyitiranya bavuga ko Tracy ari we uzahagararira iki gihugu muri Miss World itegerejwe mu Buhinde.

Ubuyobozi bw'ay’amarushanwa mu gihugu cya Tanzania bwavuze ko ”Miss World izaba kuwa 09 Ukuboza 2023 muri Delhi ho mu Buhinde.”

Bongeraho bati ”Miss Tanzania Halima Kopwe azaba afite kuri uru rubyiniro mpuzamahanga ibendera rya Tanzania. Imyiteguro y’irushanwa ry’ubwiza rya Miss World ku nshuro ya 71.”

Tugiye kubagezaho bimwe mu byo wamenya kuri Miss Halima ugiye guhagararira Tanzania muri Miss World 

Halima avuka mu gace ka Mtwara, yambitswe ikamba rya Miss Tanzania 2022 kuwa 20 Gicurasi 2023 mu birori byabereye mu gace ka Mlimani ho muri Dar es Salaam.Miss Halima Kopwe wegukanye ikamba rya Miss Tanzania 2023 ageze kure imyiteguro y'irushanwa rya Miss World 2023

Kuva yakambikwa ikamba, yahise atangira imyiteguro yo kuzahagararira iki gihugu muri Miss World 2023. Yabaye igisonga cya Miss Eastern Zone 2021, ari mu mpirimbanyi z’uburenganzira bw’umwana n’umubyeyi muri Tanzania.

Ku bufatanye na Mirakel Foundation, batangiye ubukangurambaga bwitswe ‘Together We Give’ bakusanyamo ubushobozi bwo gufasha abana.

Umushinga uyu mukobwa yaserukanye mu irushanwa ni uwo kugabanya impfu z’abana n’ababyeyi. Ni umushinga yise ‘My Blood My Generation’.

Muri uyu mushinga Halima akangurira abantu gutanga amaraso kuko ari ingirakamaro mu guhangana n’impfu z’ababyeyi bapfa babyara bitewe ahanini no kubura amaraso.Ari mu bari n'abategarugori bakomeje urugendo rwo guhanga n'impfu z'abana n'ababyeyi muri Tanzania

Ategerejweho guhindura amateka y’iki gihugu mu irushanwa rya Miss World bitabiriye ibinyacumi bikabakaba 3 badahirwa cyeretse mu 2005 ubwo Nancy Sumari yageraga muri 6 bavuyemo Miss World bikanatuma ahabwa ikamba rya Miss World Africa.Miss Halima agiye guhagararira Tanzania muri Miss World, iki gihugu kimaze imyaka myinshi kitabira akaba yitezweho byinshi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND