Umuhanzikazi Clarisse Karasira ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashyize hanze imbumbe y’indirimbo eshatu yakoreye amashusho yasubiyemo z’umunyabigwi mu muziki w’u Rwanda, Niyomugabo Philemon umaze imyaka 24 yitabye Imana.
Izi ndirimbo zifite iminota 12 n’amasegonda 49’ zagiye hanze mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 9 Gashyantare 2025, ni nyuma y’iminsi yari ishize Clarisse Karasira azikoraho mu rwego rwo kwimara urukumbuzi afitiye uyu muhanzi atigeze agira amahirwe yo kubona,
Yasubiyemo indirimbo nka ‘Nyibwira’, ‘Munsabire’ ndetse na ‘Heleluya’ na n’uyu munsi zicyumvikana mu bitangazamakuru, mu birori n’ibitaramo hirya no hino.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Clarisse Karasira yavuze ko izi ndirimbo eshatu yasubiyemo arizo akunda kurusha izindi mu ndirimbo zose amaze kumva.
Yavuze ko afatanyije n’umugabo we Ifashayo Sylvain Dejoie bigeze gutekereza kujya batanga ishimwe ku bahanzi bo hambere cyangwa se imiryango yabo, ariko ntibyakunda bitewe n’indi mishinga bahugiyemo.
Ati “Njye n’umuryango wanjye twigeze gutekereza kuzashaka akantu k'ishimwe twajya tugenera umuryango cyangwa umuhanzi mu baririmbye indirimbo za cyera zanyuze umutima tukamushimira uko dushoboye gusa tugira indi mishinga myinshi irabitubuza.”
Avuga ko bitewe n’uko batabashije gushimira imiryango myinshi irimo n’uwa Niyomugabo Philemon, yahisemo gusubiramo indirimbo ze mu rwego rwo kumuha icyubahiro, no kumwibutsa abantu.
Ati “Nifuje kuzisubiramo izi mu rwego rwo guha icyubahiro umuhanzi nkunda kuruta abandi Nyakwigendera Philemon. No kongera kuzibutsa abantu.”
Clarisse avuga ko yatangiye gukunda indirimbo za Philemon kuva umunsi wa mbere azumva yatashye ubukwe ari kumwe n’ababyeyi be. Avuga ati “Sinjya nibagirwa umunsi wa mbere mumenya cyera nkiri akana gato twatashye ubukwe bw'abaturanyi iwacu, bacuranga indirimbo ye "Umugisha w'aba bombi"
Arakomeza ati “Ako karirimbo kangumye mo nkumva ako ka gitari nkumva karanejeje cyane ku buryo n'ubu iyo numva iyo ndirimbo mpita nkurura amashusho y'inshuti zanjye zo mu buto twatahanye ubwo bukwe! Byari ibirori.
Uyu muhanzikazi avuga ko uko arushaho kumva indirimbo za Niyomugabo Phiemon ageraho akumva ko yasaba Imana akaba arizo yakamuhaye mu nganzo.
Ati “Uko nakuze rero nagiye numva indirimbo ze zindi ndazikunda cyane ku buryo ari ukwifuza mba numva indirimbo mu ze nyinshi yaririmbye nifuza iyaba nanjye ari zo Imana yampaye mo inganzo.”
Hejuru y’ibi kandi, Clarisse avuga ko akunda amagambo agize indirimbo za Niyomugabo, uburyo yaririmbaga n’ijwi ritangaje.
Ati “Nkunda amagambo ari mu ndirimbo ze. Nkunda uburyo yayaririmbanaga ijwi rituje ritarimo ibikabyo byinshi bituma numva neza icyari ku mutima we! Nkunda cyane noneho gitari. Muri macye, inganzo ye nyifata nk'ikitegererezo!”
Niyomugabo Philemon yari umuhanzi w'umunyarwanda wamenyekanye cyane mu ndirimbo zifite ubutumwa bwimbitse kandi bwubaka. Yavutse mu 1969 mu cyahoze ari Komini Mabanza, Perefegitura ya Kibuye (ubu ni mu Karere ka Karongi, Intara y'Iburengerazuba).
Yatangiye kwiga gucuranga afite imyaka itandatu mu ishuri ryo ku Cyumweru (Sunday School) akiri mu mashuri abanza, nyuma akomereza mu Ishuri ry’Ubugeni rya Nyundo, aho yamenyeye gucuranga byimazeyo.
Mu bihangano bye byakunzwe cyane harimo indirimbo nka "Zirikana", "Munsabire", "Ubukwe Bwiza", "Umwaka Mwiza", na "Nanjye Ndakunda". Izi ndirimbo zagarukaga ku butumwa bw'urukundo, ubumwe, n'ubumuntu, bikora ku mitima ya benshi.
Usibye ubuhanzi, Niyomugabo yakoze nk'umufata amashusho (cameraman) kuri Televiziyo y’u Rwanda mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Nyuma yaje kujya mu Buholandi, aho yakomeje ibikorwa bye by'ubuhanzi kugeza atabarutse mu mwaka wa 2001 azize impanuka y'imodoka.
Niyomugabo yasize umwana umwe w’umuhungu witwa Oliver Niyomugabo. Hari amakuru avuga ko umugore we n’umuhungu we baba bari mu Rwanda kandi bashobora no gukomeza gukomereza ku bihangano bye.
Ibihangano bye biracyakundwa kandi byibukwa na benshi kubera ubutumwa bwiza burimo. Urugero, indirimbo ye "Munsabire" ifite amagambo akora ku mutima kandi yibutsa abantu gusabirana no kwifurizanya ibyiza.
Niyomugabo
Philemon yagize uruhare rukomeye mu muziki nyarwanda, kandi ibihangano bye
bizakomeza kwibukwa no gukundwa n'abatari bake.
Clarisse
Karasira yatangaje ko yasubiyemo indirimbo za Niyomugabo Philemon mu rwego rwo
kumuha icyubahiro
Clarisse
yavuze ko Niyomugabo Philemon, ari we muhanzi wamurutiye abandi bose bitewe n’ibihangano
bye
Clarisse
Karasira yatangaje ko afatanyije n’umugabo we bigeze gutekereza kujya bashimira
imiryango y’abahanzi b’abanyabigwi
Niyomugabo Philemon, yabaye umuhanzi w’icyatwa ku buryo n’uyu munsi ibihangano bye bigicengera muri benshi
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO CLARISSE KARASIRA YASUBIYEMO
TANGA IGITECYEREZO