Inshuti za Nyampinga w'u Rwanda 2022 Nshuti Divine Muheto, zikomeje kwamagana abari gukwirakwiza ibihuha by'uko uyu Nyampinga yitabiriye ubukwe bw'inshuti ye yasinze ka manyinya.
Abarimo Kelia Ruzindana wegukanye ikamba rya Nyampinga uhiga abandi mu muco, na Gafotozi Promesse Kamanda bari mu bari bagezweho mu Rwanda, bashikamye kuri Miss Muheto nyuma y’uko hasakaye ibihuha bivuga ko yagaragaye yasinze mu bukwe bw’inshuti ye.
Aba bakobwa babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zirimo Twitter basubije uwiyita “Yemi Nyamirambo” wakwirakwije aya makuru bamubwira ko yari akwiye kubanza kumenya neza ingaruka z’ibyo bise “Ibinyoma” yatangaje.
Yemi Nyamirambo yatambukije amafoto ya Miss Muheto ari mu byishimo byinshi, aho yari yitabiriye ubukwe bw’inshuti ye Sebihogo wanitabiriye Miss Rwanda 2022. Uyu ukoresha uru rubuga yahise yandika ko bibabaje kubona umukobwa usinda mu bukwe kandi ko kuri we bituma amufata ukundi.
Muheto yahise asubiza uyu ukoresha iri zina “Yemi Nyamirambo” ko bibabaje kubona yitiranya ibyishimo no gusinda, ahita anamwibutsa gahunda yo kunywa nke yatangijwe na Minisiteri ifite ubuzima mu nshingano.
Yagize ati “ Birababaje kuba witiranya kwishima no gusinda! It was just a fun day and we had fun rwose! Ahubwo twese twamenye gahunda ya #Tunyweless?
Nyuma y’akanya gato Kelia Ruzindana wegukanye ikamba ry’umuco muri Miss Rwanda yasubije ukoresha iri zina ko yari akwiye kubanza kumenya neza ukuri ku makuru yari agiye gutangaza, aho gupfa kuyarekura uko abonye.
Kelia ati “ Nta nzoga zahawe abaherekeje umugeni muri buriya bukwe, ujye ubanza umenye amakuru y’ukuri mbere y'uko uvuga ibintu utahagararaho.”
Naho Kamanda Promesse uzwi mu kazi ko gufata no gutunganya amafoto yavuze ko gutangaza amakuru nkaya bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bwo mu mutwe, bityo ko umuntu watangaje ibyo binyoma yari akwiye kubanza kumenya ukuri.
Ati “ Nonese wigeze uhura nawe imbonankubone mbere? uzi ubuzima abayemo ? nta kintu umuziho sibyo, rero rekera guharabika abantu kuko ukeneye kumenyekana, ntabwo uzi uburyo bigira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe bwabo.”
Tariki 16 Nyakanga 2023 abakobwa barimo Miss Muheto Divine wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2022 na bagenzi be bitabiriye ubukwe bw’inshuti yabo Sebihogo Merci witabiriye Miss Rwanda, wasabwe akanakwa n’umukunzi we Rukundo Nkota Elysee.
Ubu bukwe bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye bwabereye ahazwi nka Les Poussines de Gisenyi ahahoze hitwa St Fidelle. St Fidele.
Kelia Ruzindana wegukanye ikamba rya Nyampinga w'Umuco muri Miss Rwanda 2022, yavuze ko abantu bakwiye kujya batangaza amakuru bahagazeho
Kamanda Promesse uzwi mu mwuga wo gufata no gutunganya amafoto, yatangaje ko ibihuha bitangazwa ku bantu binyujijwe ku mbuga nkoranyambaga bishobora kugira ingaruka ku buzima bwabo bwo mu mutwe
Nyampinga w' u Rwanda 2022 Nshuti Divine Muheto yanyomoje amakuru yavugaga ko yitabiriye ubukwe bw'inshuti ye yasinze cyane
TANGA IGITECYEREZO