Nyuma y'imyaka 27 umuraperi w'icyamamare Tupac (2 Pac) Shakur apfuye arashwe, kuri ubu hongeye gutangizwa iperereza bundi bushya rigamije gukemura iki kirego cye hakamenyekana uwamuhitanye.
Polisi yo muri Nevada mu mujyi wa Las Vegas ari naho Tupac Shakur yapfiriye kuya 13 Nzeri 1996, iyi polisi y'uyu mujyi yemeje ko muri iki cyumweru yatanze impapuro ziperereza ku bijyanye n’iyicwa ridakemutse ry’umuraperi ufatwa nk'umwami w'injana ya Rap/Hip Hop.
Abashinzwe iperereza bakoze ubushakashatsi mu rugo i Henderson, mu nkengero za Las Vegas aho Tupac Shakur yarasiwe muri Nzeri 1996. Uru rugo kandi bivugwa ko Tupac yanarumazemo iminsi ubwo yari yatembereye i Las Vegas mbere gato yuko araswa.
Abapolisi ba Las Vegas ntibatanze ibisobanuro birambuye ku bijyanye n’iryo perereza, bavuga ko iperereza rigikomeje ku iyicwa rya Tupac Shakur kugirango bahe ubusobanuro umuryango we ukomeje kuvuga ko polisi yamaze igihe kirekire idakemuye iki kirego cyibazwaho byinshi.
Hatangijwe iperereza rishya ku rupfu rwa Tupac Shakur
Kugeza ubu nta muntu n'umwe wigeze atabwa muri yombi kandi nta bakekwa ubu bafunzwe. Inzu polisi yasatse iherere munsi y'ibirometero 32 uvuye ku gace ka Las Vegas aho Tupac Shakur yarasiwe mu modoka yari atwaye.
Itangazo rya polisi ya Las Vegas ryagize riti: "LVMPD irashobora kwemeza icyemezo cyo gusaka cyatanzwe i Henderson, muri Nevada ku ya 17 Nyakanga 2023, mu rwego rwo gukora iperereza ku bwicanyi bwakorewe Tupac Shakur."
Umuyobozi wa polisi ya Las Vegas, Lt Jason Johansson, yatangarije ikinyamakuru Las Vegas Review Journal ko abapolisi barimo gukora iperereza bundi bushya ku rupfu rwa Tupac ruri mu birego byatinze gukemuka mu myaka myinshi.
Iri perereza riri gukorerwa mu mujyi wa Las Vegas ariho Tupac yapfiriye
Yatangarije iki kinyamakuru ati: "Ni urubanza rutarakemuka kandi twizeye ko umunsi umwe dushobora guhindura ibyo."
Tupac Amaru Shakur, wamamaye ku izina rya 2Pac, yashyize ahagaragara alubumu ye ya mbere mu 1991 akomeza kwamamara kubera ibihangano bye birimo California Love, All Eyez on Me, Changes, Ain't Mad At Cha hamwe n'zindi zamugize umuraperi w'ibihe byose ku Isi.
Yapfuye ku ya 13 Nzeri 1996, yo kuraswa inshuro enye mu modoka ye arikumwe na Suge Knight wari umuyobozi w'inzu y'umuziki ya Death Row yabarizwagamo Tupac Shakur.
Hashize imyaka 27 uyu muraperi w'icyamamare apfuye arashwe
Shakur wagurishije inyandiko zirenga miliyoni 75 ku isi yose z'ibihangano bye, yinjiye muri Hall & Roll Hall of Fame muri 2017 ndetse anaherutse guhabwa inyenyeri y'izina rye muri Hollywood Walk Of Fame.
TANGA IGITECYEREZO