Umuhanzikazi w'icyamamare Ariana Grande yamaze gutandukana n'umugabo we Dalton Gomez bakaba bagiye guhana gatanya nyuma y'imyaka 2 gusa ishize barushinze.
Hari hashize iminsi itari micye bivugwa ko umuhanzikazi Ariana Grande atabanye neza n'umugabo we Dalton Gomez, aho byavugwaga ko aba bombi bashobora kuba bagiye gutandukana. Aya makuru yaje kuba impamo ubwo umunyamabanga akaba n'umujyanama w'uyu muhanzikazi yabyemezaga agatangaza ko ibya Ariana na Dalton byamaze kurangira.
TMZ yatangaje ko nubwo aya makuru ari mashya y'uko Ariana Grande yatandukanye n'umugabo we Dalton Gomez, mu byukuri amenyekanye bitinze kuko aba bombi batandukanye muri Mutarama uyu mwaka. Ariana Grande akaba yarakunze kugaragara nta mpeta yambaye kuva muri Mutarama kugeza ubu bitangarijwe ko yatandukanye n'umugabo we.
Ariana Grande yamaze gutandukana n'umugabo we Dalton Gomez
Uretse kuba baratandukanye kandi, uyu muhanzikazi yanamaze kugeza impapuro zisaba gatanya mu rukiko. Ariana Grande w'imyaka 30 na Dalton Gomez w'imyaka 27 barushinze muri Mata ya 2021 mu birori byabaye mu ibanga mu gace ka Montecenito.
Bari bamaze imyaka 2 gusa barushinze
Aya makuru yo gutandukana kwabo atangajwe kandi hari hashize ukwezi kumwe umuvandimwe wa Ariana Grande akaba n'umubyinnyi kabuhariwe Frankie Grande atangaje ko mushiki we atabanye neza n'umugabo we ndetse ko kuba babana yamusabye kudasubira gukora umuziki. Ibi yabivuze ubwo abafana ba Ariana bamubazaga impamvu adasohora ibihangano bishya maze akabasubizako umugabo we Dalton yamubujije.
Hari hashize iminsi bivugwa ko Ariana na Daton batabanye neza, binemezwa n'umuvandimwe we
TANGA IGITECYEREZO