Perezida wa Hungary Katalin yakiriwe na Perezida Kagame muri Village Urugwiro nyuma y’amasaha macye atangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda.
Kuva ku itariki ya 14 Nyakanga 2023 Perezida wa Hungary
kimwe mu bihugu bikize ku Isi, Katalin ari kubarizwa mu Rwanda aho yagiye asura
ibikorwa bitandukanye birimo n’ibiterwa inkunga n’iki gihugu.
Hungary ikaba iheruka gutera u Rwanda inkunga ya miliyari
zisaga 52Frw yo gushora mu buhinzi azishyurwa nta nyungu, izina ry’iki gihugu
abakizi cyane bakaba bazi cyane umurwa wacyo wa Budabest uri mu ikurura ba mukerarugendo
cyane.
Perezida wa Hungary uri kubarizwa mu Rwanda yitwa Katalin Éva Veresné Novák, yabonye izuba kuwa 06 Nzeri 1977 ni we Perezida wa Hungary ari mu banyapolitike bakomeye muri iki gihugu kuva na mbere y'uko abaye atorewe kuba Umukuru w’Igihugu.
Yaciye agahigo ko kuba Perezida wa Hungary afite imyaka
mike aho kuri 44 ari mu bagize ishyaka rya Fidesz ,mbere yo kuba Perezida yabaye umwe mu
bagize inteko ishingamategeko y’iki gihugu kuva muri 2018 kugera muri 2022.
Yabaye Minisitiri w’Umuryango hagati ya 2020 kugera muri 2021.
Katalin yasoreje amashuri yisumbuye muri Ságvári Endre mu
gace ka Szeged mu 1996, akomereza muri Kaminuza ya Paris Nanterre mu gihuhugu
cy’u Bufaransa, avuga indimi neza zigera kuri enye zirimo Igifaransa,
Icyongereza, Ikidage n’Icyesipanyolo.
Indi mirimo yakoze harimo kuba yarakoreye Minisiteri y’Ubabanyi n’Amahanga, ari inararibonye mu birebana n’ibikorwa bya gahunda z’Umuryango w’Ubumwe bw'u Burayi
Yabaye kandi Visi
Perezida w’ishyaka riri ku butegetsi rya Fidesz hagati ya 2017 na 2021, ni we
mugore wa mbere wabaye Perezida wa Hungary.
Katalin Novák ni umubyeyi w’abana 3 yabyaranye n’umuhanga
mu birebana n’ubukungu uri no mu bayobozi bakomeye ba banki y’iki gihugu.
TANGA IGITECYEREZO