Kigali

Abapolisi barenga 70 basoje amahugurwa abatoza guhugura abandi

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:14/02/2025 10:49
0


Ku wa Kane tariki ya 13 Gashyantare 2025, mu ishuri ry’amahugurwa rya Polisi (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, habereye umuhango wo gusoza amahugurwa ahabwa abapolisi bazahugura abandi mu rwego rwo kuzamura ireme ry’imyigishirize no guteza imbere ubunyamwuga.



Nk'uko byatangajwe na polisi y'u Rwanda, aya mahugurwa yitabiriwe n’abagera kuri 73, ari mu byiciro bibiri bitandukanye ari byo; Instructional Technology Course (ITC) mu rurimi rw’icyongereza, ku nshuro yayo ya 10 yitabiriwe n’abagera kuri 34 bo ku rwego rwa ba ofisiye bato, mu gihe kingana n’amezi 3, biga amasomo abongerera ubushobozi mu gutegura, gutanga amahugurwa ndetse no gusuzuma umusaruro bawuhuza n’intego zayo. 

 Ikindi cyiciro ni amahugurwa ajyanye n’uburyo bw’imyigishirize (Methods of Instruction-MOI), mu rurimi rw'Icyongereza, agenerwa abapolisi bato na ba Su-ofisiye (NCOs) yatangwaga ku nshuro ya 8; yitabiriwe n’abagera kuri 39 barimo abo muri Polisi y’u Rwanda, Urwego rw’igihugu rushinzwe igorora (RCS) n’abo mu bigo byigenga bishinzwe gucunga umutekano.

 

Ubwo yasozaga ku mugaragaro aya mahugurwa, Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije (DIGP) ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, yavuze ko icyerekezo cya Polisi y’u Rwanda ari ugukomeza kwiyubaka no gukora kinyamwuga.

Yagize ati: “Polisi y'u Rwanda gahunda yayo ni ugukomeza kwiyubaka kinyamwuga kandi kugira ngo bigerweho bisaba abarimu bahagije kandi babifitiye ubushobozi; ari nayo mpamvu ibi byiciro byombi by’amahugurwa byateguwe hagamijwe kugera kuri icyo cyerekezo.”

Yavuze ko uruhare rw’abarimu ari ingenzi mu mikorere ya Polisi biturutse ku gutanga ubumenyi, kubungabunga indangagaciro no kubaka ubunyamwuga.

Ati: “Uruhare rw’abarimu ntirugarukira gusa mu gutanga ubumenyi n’ubuhanga ku bahugurwa; banabungabunga indangagaciro kandi bafite uruhare runini mu kubaka imikorere ya Kinyamwuga. Ku bw’ibyo, umurimo wo guhugura ni umwuga mwiza ugomba kudutera ishema kandi tugaharanira kuba abatoza beza.”

 DIGP Ujeneza yashimiye abasoje amahugurwa abasaba gukoresha neza ubumenyi bungukiye mu masomo bahawe kugira ngo butazazimira no gukomeza kwihugura, banarangwa n’imyitwarire myiza mu kazi.

 Yashimiye n'Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi (PTS), Ubuyobozi n'abakozi; ku bwitange bagira mu kongerera ubushobozi abapolisi, abizeza ko Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda buzakomeza gutanga ibikoresho byose bikenerwa kugiran go hakomeze kunozwa uburyo bwiza bwo kwiga haba ku barimu ndetse n’abahugurwa ku mashuri yose ya Polisi y’u Rwanda.

 

Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS), Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti yavuze ko ikigamijwe mu gutanga aya mahugurwa ari ukuzamura ubumenyi bujyanye n’uburyo bw’imyigishirize ku mahugurwa yo gukarishya ubumenyi bifasha mu kuziba ibyuho byagiye bigaragara.

 

Yavuze ati: “Hashingiwe ku ireme ry’inyigisho zatanzwe muri aya mahugurwa, ubunyamwuga ku ruhande rw’abarimu, imbaraga n'ikinyabupfura byaranze abahuguwe n’uburyo bwifashishijwe mu gusuzuma imyigire yabo; hari icyizere ko abasoje amahugurwa biteguye kuzigisha neza bagenzi babo mu mashuri yose ya Polisi y’u Rwanda.”

 

CP Niyonshuti yashimiye imbaraga n’ubwitange abarimu bagaragaje mu gutanga amahugurwa, ashimira n’ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda ku nama n’inkunga ihoraho bukomeza gutera ishuri bituma amahugurwa ahatangirwa agenda neza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND