Kigali

Abahanzi nyarwanda bagiye guhabwa akazi mu nama zitandukanye

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:15/07/2023 16:46
0


Minisitiri w’Urubyiruko, Dr Abdallah Utumatwishima yamenyesheje abahanzi ko bakwiriye kwitegura gutangira gukirigita ifaranga ryo mu nama zitandukanye zigiye kujya zibera mu Rwanda.



Ubu butumwa Minisitiri yanyujije ku rukuta rwa Twitter yagize ati:”Ubwo twaganiraga n’abahanzi, Riderman, Alyn Sano, Marina n’abandi bari bahari twanzuye ko inama zose cyane izikomeye bazajya bashaka uko baduha show “badutaramira” bagashimisha abashyitsi bakabona n’akazi. None ko tuzakira inama#Women_deliver irimo abantu barenga 6000 mwariteguye?”

 

Inyungu ku bahanzi nyarwanda bagiye kunguka akazi


Alyn Sano wari mu bitabiriye inama bibumbiye mu muryango FPR Inkotanyi. Sano na Minisitiri bari ku meza atanga ibiganiro (panel discussion) aho bigiraga hamwe icyo abahanzi nyarwanda bakungukira mu nama zikomeye zibera mu Rwanda.


Alyn Sano mu kiganiro kihariye yahaye Inyarwanda ku murongo wa telefoni yagize ati:”Jye nzaririmba ku wambere kandi nditeguye kuko navutse niteguye gukora umuziki igihe cyose nkatanga umusanzu wanjye mu kubaka igihugu nkoresheje ibihangano”.

 

Alyn Sano avuga ko hari igihe abahanzi bafatwaga nk’abadahari none igihe kirageze ngo bahabwe akazi mu bikorwa bya Leta birimo inama n’ibindi bitandukanye. 


Ati:”Mfite album iha imbaraga abagore kandi n’iriya nama izatangira ku wa mbere n’iy’abagore. Umuziki ni ubuzima bwanjye.”


Akomeza avuga ko abahanzi nyarwanda bakwiriye kwitabazwa mu bikorwa byose kuko umuziki ari ikintu cyazamura ubukungu bw’igihugu mu buryo bumwe cyangwa se ubundi.


Agaruka ku butumwa bwa Minisitiri, Alyn Sano yavuze ko ari iby’agaciro kuba ubuyobozi bw’igihugu butekereza ku bahanzi kandi babifata nk’ibirenze bitewe nuko baba babatekerereza icyabateza imbere.

 

Abafana ba Alyn Sano yabateguje amashusho y’indirimbo

Sano Soldiers.


Yaboneyeho kubamenyesha ko mu minsi ya vuba azabaha amashusho y’imwe mu ndirimbo ziri kuri album yise Rumuri aherutse guha abanyarwanda.


Mu ndirimbo ziri ku muzingo we ebyiri muri zo: Rumuri na Sakwe Sakwe ariko by’umwihariko album yose ahora ayumva. Agaruka kuri album ye yasobanuye ko Rumuri ari ubutumwa bwo kwishakamo ibisubizo n’imbaraga kuko”Akimuhana kaza imvura ihise”.



Minisitiri Utumatwishima yabwiye abahanzi nyarwanda ko bagiye kujya bahabwa akazi mu nama bagatanga show
UMVA ALBUM "RUMURI" YA ALYN SANO

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND