Kigali

Bosco Nshuti, Jado Sinza na Shalom Worship Team bagiye guhurira mu gitaramo i Huye

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:13/07/2023 12:54
1


Nshuti Bosco na Jado Sinza na Shalom Worship Team y'i Remera mu Giporoso bagiye hururira mu gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana cyateguwe na RASA (Rwanda Anglican Students Association) UR Huye, kizabera muri Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Huye kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Nyakanga kugeratakiri 16.



Iki gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana giteganyijwe kubera muri Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Huye, gifite intego igira iti "Ukuri kubatura (Yohana 8:31-32).

Kizabera muri Stade ya Kaminuza u'u Rwanda, Ishami rya Huye, aho kizatangira ku wa Gatanu ku isaha ya Saa moya za nimugoroba kugera Saa Yine n'Igice (22h:30).

Biteganyijwe ko kizamara iminsi itatu, bivuze ko kizarangira ku  Cyumeru ni mugoroba. Kizitabirwa kandi n'andi makorali atandukanye abarizwa muri Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Huye ndetse no mu Mujyi wa Butare.


Muri iyi Weekend imigisha izamanukira muri Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Huye 

Mu makorali na Worship Teams zizitabira icyo gitaramo harimo Chorale Rangurura, Boaz, Enihakole, La Bonne Nouvelle ndetse na  Ku bwubuntu. Ama Worship Teams: Halal, Tehillah, Pishon na Ministries nka Ahava Ministries, Singiza Music Ministries ndetse na Gisubizo Ministries (Huye) zibarizwa muri Kaminuza y'u Rwanda.

Mu makorari azaturuka hanze ya Kaminuza ariko abarizwa mu mujyi  wa Butare ni Korali Jyanumucyo ndetse na Korali Saint Paul Butare.

Iki giterane kizaba kirimo abavugabutumwa batandukanye barimo Rev Dr Cedrick KANANA, Ev. Obed Kwizera ndetse na Ev. Philbert RUTAGENGWA bazaturuka mu Mujyi  wa Kigali.

Umuyobozi wa RASA UR Huye  Campus, Nizeyimana Frederick, yavuze ko iki guterane kizahembura imitima ya benshi.

Ati " Twiteze ko kizadufasha kwagura ubwami bw'Imana binyuze mu ivugabutumwa rizakorwa muri iyo minsi itatu, ndetse abantu bakarushaho gusobanukirwa ukuri kubatura.

"Ikindi twavuga ni uko buri wese ubonye uburyo bwo kwifatanya natwe yazaza kuko birashoboka ko muri iki giterane ariho Imana yagutabarira ikagukiza.


Bosco Nshuti  azaba ahari mu guterane cyo kuramya no guhimbaza Imana


Jado Sinza  nawe azataramira abanyeshuri bo muri Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Huye, mu guterane cyo kuramya no guhimbaza Imana


Shalom Worship Team ya Remera mu Giporoso nayo izaba ihari


Nizeyimana Frederick, umuyobozi wa RASA UR Huye Campus yavuze ko iki giterane kizasiga impinduka nziza mu banyeshuri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Iradukunda oreste Ur Rusizi campus1 year ago
    Nezeranwe nabo bana blmana bagiye guterana bataramira lmana kuburyo budasabzwee mbashimire ko bakomeje gukora ubushake bwlmana Nyagasani azababe nabo azabashoboze, abarengere mubihe bikomeyee lmana lhabwe icyubahiro ibihe byoseee!!! RASA lmana idufiteho umugambi mwizaa!!



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND